RFL
Kigali

Menya Telefone 10 zihenze mu mateka y’Isi, iza ku isonga igura Miliyoni 48.5 z’Amadolari

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:18/02/2020 11:47
1


Mu buzima busanzwe umuntu akubajije ibyo ukenera buri munsi telefone ngendanwa yazamo. Telefone ni icyuma cy’ikoranabuhanga gikoreshwa mu guhererekanya ubutumwa. N'ubwo telefoni zaremewe guhererekanya amakuru, usanga agaciro kazo gatandukanye. Tugiye kubagezaho telefoni 10 zihenze mu mateka y’isi.



10.Telefoni yitwa “iPhone Princess Plus”

Iyi ni telefone ikorwa n’uruganda rwa Apple ikaba igura ibihumbi 176,400 by’Amadolari y’Amerika. Iyi telefoni ikaba yarakozwe n’umushushanyi w'umunya Autriche Peter Aloisson, ikaba ikozwe muri zahabu. Ifite indiba imeze nk'iya iPhone isanzwe. Iyo zahabu iriho idahagije bongeraho Diyama 318 bityo igiciro cyayo kikiyongera kikaba cyagera ku bihumbi magana 200 by’Amadorali y’Amerika.

 9. Telefoni yitwa “Black Diamond VIPN Smartphone”

Ku mwanya wa cyenda tuhasanga telefoni yitwa Black diamond vipn smartphone iri mu zigezweho. Yakozwe n’umunyabugeni Jaren Goh. Iyi telefoni igura ibihumbi 300 by’Amadolari y’Amerika, ikaba ikozwe muri zahabu. 

8.Telefoni yitwa “Vertu Signature Cobra”

Ku mwanya wa munani tuhasanga telefoni yitwa Vertu cobra signature ikaba igura ibihumbi 360 by’Amadorali y’ Amerika. Iyi telefoni ikorwa mu buryo butandukanye bitewe n'uko umukiriya abyifuza, ikaba inerekana ishusho ya cobra mu mpande zayo.

7. Telefoni yitwa “Gresso Luxor Las Vegas Jackpot”

Ku mwanya wa karindwi tuhasanga telefoni igura miliyoni 1 y’Amadorali y’Amerika. Ni telefone yitwa Gresso luxor las vegas jackpot ikorwa n’uruganda rwitwa Accessory designer gresso. Iyi telefoni igice cyayo cy'inyuma gikoze mu biti bifite inkomoko muri Afurika mu myaka 200 ishize. Kuri iyi telefoni hiyongeraho Diyama y’umukara na garama 180 za zahabu, ndetse na buri tushe yayo ikaba ikozwe mu ibuye rya sapphire.

6. Telefoni ya “Diamond Crypto”

Ku mwanya wa gatandatu tuhasanga telefone yitwa Diamond crypto, ikaba igura miliyoni 1 n’ibihumbi magana atatu by’Amadorali y’Amerika. Iyi terefoni ikaba iriho diyama zirenga 300. 

5. Telefoni ya “Goldvish Le Million”

Ku mwanya wa gatanu tuhasanga telefoni yitwa Goldvish le million ikorwa n’uruganda Goldvish rwo mu Busuwisi. Iyi terefone igizwe na zahabu hamwe na Diyama nyinshi bigatuma ihenda cyane, aho igura miliyoni 1 n’ibihumbi magana atatu y’Amadorali y’Amerika.

4. Telefone ya “iPhone 3G Kings Button”

Ku mwanya wa kane tuhasanga telefoni yitwa iPhone 3G Kings Button ikorwa n’uruganda rwa Apple. Umwihariko wayo ni uko igizwe na zahabu kandi ikaba ifite Diyama nyinshi zishashagirana zirengaho gato 138. Iyi telefoni igura miliyoni 2 ebyiri n’igice z’Amadorali y’Amerika.

3. Telefoni yitwa “iPhone 3GS Supreme Goldstriker Advanced”

Telefoni dusanga ku mwanya wa gatatu ni iyitwa iPhone 3GS Supreme Goldstriker Advanced ikorwa n'uruganda rwa Apple. Iyi telefoni ikozwe muri Diyama nyinshi, ikaba igura miliyoni 3 n’ ibihumbi ijana na mirongo ine z’Amadorali y’Amerika.

2. Telefoni yitwa “iPhone 4 Diamond Rose Edition”

Ku mwanya wa kabiri tuhasanga telefoni yitwa iPhone 4 Diamond Rose Edition, iyi nayo ikorwa n’ uruganda rwa Apple. Iyi telefoni imeze nka iPhone 4 isanzwe bigatandukanywa n'uko yo itamirije Diyama zigera kuri 500 hagati y’inguni zayo na buto zayo. Ikindi ni uko ifite Diyama 53 kuri logo yayo. Ikaba igura miliyoni 8 z’Amadolari y’Amerika.

1. Telefoni yitwa “Falcon Supernova iPhone 6 Pink Diamond

Ku mwanya wa mbere tuhasanga telefoni yitwa Falcon Supernova iPhone 6 Pink Diamond nayo ikorwa n’uruganda rwa Apple. Iyi telefoni ikaba yihariye agahigo ko kuba ari yo ihenze mu mateka y'Isi kuko igiteranyo cy'izi icyenda zo hejuru ntabwo kingana n'icyayo yonyine. Iyi telefoni ikozwe muri zahabu 24 za carat hamwe na zahabu za pink hamwe na Diyama, kandi ikaba ifite ubwirinzi bukomeye kuko amabanga arimo atapfa kuvogerwa n'uwo ariwe wese. Iyi telefoni igura miliyoni 48.5 z’Amadolari y’Amerika.

Src:www.valuewalk.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ingabire Marie louise4 years ago
    Ese izi telephone ziboneka no mu Rwanda?





Inyarwanda BACKGROUND