RFL
Kigali

Mani Martin yongeye umusemburo mu ndirimbo “Imvune z'abahanzi” imaze imyaka 9 isohotse-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/02/2020 16:53
0


Umuhanzi Mani Martin yasohoye amashusho y’indirimbo “Imvune z’abahanzi” yasubiyemo mu buryo bwa 'Accoustic version' nyuma y’imyaka 9 isohotse yumvikanamo amajwi y’abaririmbyi n’abaraperi bakomeye.



Indirimbo “Imvune z'abahanzi” ni imwe mu zifite amateka akomeye mu muziki w’u Rwanda, yashyizwe kuri shene ya Youtube yitwa Riderman Vevo ku wa 13 Gashyantare 2011.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Mani Martin yavuze ko yasubiyemo iyi ndirimbo bitewe n’uko ayikunda kandi ko yabikoze mu rwego rwo kuyikumbuza n’abandi bayikunze.

Yibuka ko mu 2010 bahimba iyi ndirimbo umuziki wari umaze igihe wigaruriye imitima ya benshi cyane cyane mu njyana ya Hip Hop.

Uyu muhanzi wubakiye kuri gakondo nyarwanda avuga ko hari n’umwuka w’ubufatanye hagati y’abaraperi n’abaririmbyi kandi ko mu bihe bitandukanye inkono bafatanyije guteka ‘yahishije’.

Asubiramo iyi ndirimbo “Imvune z'abahanzi" yakoresheje inyikirizo yayo isanzwe yaririmbye yunganiwe na The Ben ariko yandika ibitero byihariye.

Yaririmbye ku mvune abahanzi bagira n’imbaraga inganzo yabo igira zisa n’umuheto urasa udahusha. Ashimangira ko rimwe na rimwe imvune z’urashisha zitavugwa.

Anavugamo uko imbuga nkoranyambaga ziriho zifashishije mu kugaragaza inganzo y’abahanzi mu gihe gito harimo nka Televizito, Radio…

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "IMVUNE" IHURIYEMO ABARIRIMBYI N'ABARAPERI BAKOMEYE

Mani Martin avuga ko atarenza ingohe abahanzi bo hambere bakoze muzika Isi y’imyidagaduro itarabaho ariko ubu ‘inganzo yabo ikaba idasaza’.

Ati “Ndaboneraho no kubwira abakinjira muri uru ruganda n'abatekereza ko babuze inzira ko inzira zihari nyinshi iyo imwe idakunze indi irakunda, ikizira ni ugucika intege.”

Iyi ndirimbo “Imvune z'abahanzi” yasohotse mu 2011 ihurijwemo bamwe mu baraperi bakomeye barimo Jay Polly, Pacson, Bull Dogg, Riderman, Green P, P-Fla n’abandi.

Mani Martin yasohoye amashusho y'indirimbo "Imvune z'abahanzi" yasubiyemo
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "IMVUNE Z'ABAHANZI" YASUBIWEMO NA MANI MARTIN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND