RFL
Kigali

Harry Gregg wakiniye Manchester United unafatwa nk’intwari mu mpanuka yabereye i Munich yapfuye - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/02/2020 16:39
0


Uwahoze ari umunyezamu w’ikipe ya Manchester United, Harry Gregg ukomoka muri Ireland y’Amajyaruguru, yitabye Imana ku myaka 87 y’amavuko, urupfu rwe rukaba rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.



Gregg ni umwe mu barokotse impanuka y’indege yabereye i Munich mu 1958 yatwaye ubuzima bw’abantu 23, akaba yibukirwa ku ruhare rukomeye yagize mu kurokora abandi bagenzi bari kumwe, harimo n’abakinnyi bakinanaga muri Manchester United,  barimo Sir Bobby Charlton, Dennis Viollet na Jackie Blanchflower.

Si abo gusa kuko Gregg yarokoye umugore w’umudiplomate ukomoka muri Yugoslavian wari utwite inda nkuru ndetse n’umukobwa we w’imyaka ibiri.

Bwa mbere Gregg yaciye agahigo ko kuba umunyezamu uguzwe amafaranga menshi mu mateka y’umupira w’amaguru ku Isi, mu Ukuboza 1957 ubwo yavaga muri Doncaster Rovers ajya muri Manchester United aguzwe ibihumbi 23,500 by’ama-Pound.

Urupfu rwe rukaba rwatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere n’umuryango yashinze witwa’ The Harry Gregg Foundation’ unyuze ku rukuta rwawo rwa Facebook,  aho bagize bati”N’agahinda kenshi tubabajwe no kubamenyesha urupfu rw’uwahoza akinira Manchester United n’ikipe y’igihugu ya Ireland y’Amajyaruguru Harry Gregg”.

Banyuze ku rukuta rwa Twitter, bamwe mu bakinnyi bakiniye Manchester United mu myaka yashize, barimo Rio Ferdinand na Gary Neville, batanze ubutumwa bwihanganisha kandi bunakomeza  umuryango we ndetse n’umuryango mugari wa Manchester United.

Gregg yatangiye umwuga wo gukina umupira w’amaguru mu mikipe ya Windsor Park Swifts mu gihe yari akiri umwana muto, akaba kandi yarakiniye ikipe ya Coleraine, mbere yuko yerekeza mu bwongereza muri Doncaster Rovers ku myaka 18, aho nyuma y’imyaka ine yavuye yerekeza muri Manchester United, nyuma y’imyaka 9 ayikinira iza kumugurisha, nyuma yuko yari atangiye kugira imvune za hato na hato.

Uretse kuba yaramaze imyaka 9 muri Manchester United, Gregg nta mudali numwe yigeze atwara ari Old Trafford.

Gregg yahamagawe mu ikipe y’igihugu ya Ireland y’amajyaruguru inshuro 25, anatorwa nk’umunyezamu mwiza mu gikombe cy’Isi cyabaye mu 1958, ubwo yafashaga Ireland kugera mu mikino ya ¼.

Nyuma yo gusezera ku mupira w’amaguru, Gregg yabonye akazi mubuyobozi bw’ikipe ya Shrewsbury Town, nyuma aza kujya mu makipe atandukanye arimo Swansea City, Crewena Stoke City.

Urupfu rwa Harry Gegg rwatumye Sir Bobby Charlton asigara ari we muntu wenyine usigaye ku Isi mu barokotse impanuka y’indege yabereye i Munich.


Gregg yabaye intwari arokora umugore w'umunya- Yugoslavia utwite n'umukobwa we w'imyaka 2


Gregg ni umwe mu barokotse impanuka y'indege yabereye mu Budage, aha hari nyuma y'amezi 18 impanuka ibaye


Abakinnyi n'abayobozi ba Manchester United barokotse iyi mpanuka



Gregg yabaye umunyezamu wa Man.U imyaka 9



Gregg asuhuzanya n'abakinnyi ba Manchester United mu 2012


Gregg yitabye Imana ku myaka 87





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND