RFL
Kigali

Arsenal yanyagiye NewCastle yotsa igitutu Manchester United iyiri imbere - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/02/2020 13:42
0


Kuri iki Cyumweru mu gihugu cy’u Bwongereza hakinwaga imikino y’umunsi wa 26 muri shampiyona, aho ku kibuga Emirates ikipe ya Arsenal yari yakiriye NewCastle United, inayinyagira ibitego 4-0, byatumye isatira Manchester United iyiri imbere ku rutonde rwa shampiyona, aho kuri ubu iyirusha inota rimwe.



Byari ibyishimo ku bakinnyi, abafana  ndetse n’abakunzi b’ikipe ya Arsenal ifitanye amasezerano n’u Rwanda, y’imikoranire mu kwamamaza u Rwanda n’ibyiza birutatse binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, nyuma yo kubona intsinzi ibyibushye y’ibitego 4-0 yatsinze NewCastle United.

Umukino watangiye amakipe yombi yigana, ariko Arsenal nk’ikipe nkuru yari mu rugo ibona uburyo butandukanye bwo gutsinda, ariko uko babigerageje ntibibahire.

Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye Aubameyang na bagenzi be nta gifatika beretse abakunzi b’iyi kipe yiyitirira abarashi, wabonaga bagiye mu rwambariro bafite ipfunwe ryo kuba nta gitego baratsinda.

Mu gice cya kabiri aba basore ba Mikel Arteta, bagombaga gukosora amakosa yose bakoze mu gice cya mbere bagatsinda ibitego, batangiye basatira izamu rya NewCastle maze ku munota wa 54’ ku mupira wari uvuye kwa Nicolas Pepe, kapiteni Pierre Emerick Aubameyang atsinzda igitego cya mbere.

Nyuma y’iminota itatu gusa, Bukayo Saka wigaragaje cyane mu mukino wose, yazamukanye umupira acenga ubwugarizi bwa NewCastle ahindura umupira kwa Nicolas Pepe wahise uwuteresha akaguru k’imoso atsinda igitego cya kabiri cya Arsenal.

Arsenal yakomeje gukina umukino mwiza, wiganjemo amacenga menshi, maze ibirori by’ibitego bikomeza ku munota wa 90 w’umukino, ubwo Mesut Ozil yatsindaga igitego cya gatatu ku mupira yahawe na Alexander Lacazette.

Nyuma y’amasegonda macye, Lacazette yatsinze igitego cy’agashinguracumu ku mupira wari uvuye kwa Nicolas Pepe, maze umukino urangira ku ntsinzi ikomeye ya Arsenal y’ibitego 4-0.

Ibitego 4-0, ni imwe mu ntsinzi y’ibitego byinshi Arsenal ibonye muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020, muri shampiyona y’u Bwongereza izwi nka ”English Barclays Premier League”.

Gutsinda uyu mukino byafashije ikipe ya Arsenal gusatira Manchester United iyiri imbereho inota rimwe, ikaba yicaye ku mwanya wa Cyenda n’amanota 35, mu gihe Arsenal iri ku mwanya wa 10 n’amanota 34, Gusa Manchester United ifitanye umukino ukomeye na Chelsea kuri uyu wa Mbere.

Mu yindi mikino yabaye Liverpool yabonye intsinzi ku kibuga cya Norwich ikomeza kuyobora shampiyona, mu gihe kuri uyu wa Mbere Tariki 17 Gashyantare 2020, Chelsea yakira Manchester United saa yine z’ijoro, naho bukeye bwaho saa 21h30' Manchester City izakire Westham United.


Aubameyang yatsindiye Arsenal igitego cya mbere


Nicolas Pepe yatsinze igitego cya kabiri cya Arsenal


Ozil yatsinze igitego cya Gatatu


Ozil yatsinze igitego cy'agashinguracumu


Bukayo Saka yigaragaje mu mukino wose






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND