RFL
Kigali

Imbamutima za Bill Ruzima waririmbiye mu iserukiramuco rya Amani yahuriyemo n’abahanzi bakomeye-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/02/2020 12:48
0


Umuhanzi Bill Ruzima ari mu byishimo bikomeye bishibuka ku kuba yaririmbiye abarenga ibihumbi 40 bitabiriye iserukiramuco rya Amani Festival ryasojwe ryaberaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).



Amani Festival yatangijwe ku wa 14 Gashyantare isozwa kuri ki cyumweru tariki 16 Gashyantare 2020. Yaririmbyemo abahanzi b’amazina akomeye batanze ibyishimo kuri benshi barimo Dety Darba, Professor Jay, Didier Awadi, Céline Banza watwaye Prix Decouverte RFI 2019, Mbilia bel, Innos’B n’abandi

Iri serukiramuco ryabaga ku nshuro ya karindwi ryaberaga i Mwanga College mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), guhera buri saa tanu z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Bill Ruzima yavuze ko afite ishimwe rikomeye ku mutima nyuma yo kuririmba muri iri serukiramuco. Yavuze ko byari ibihe bidasanzwe kuri we nk’umuhanzi ukuri muto kwisanga imbere y’imbaga y’abantu barenga ibihumbi 40 bamuhanze amaso.

Yavuze ko atagowe no kwisanzura imbere y’abo kuko atari ubwa mbere aririmbye muri iri serukiramuco dore ko yaherukaga yo we n’itsinda rya Yemba Voice, ryasenyutse.

Yagize ati “Ak’ubwoba ntikabura nk’umuhanzi muto ugiye kuririmba ndirimba mu rurimi rumwe abantu bari aho hafi ya bose batumva gusa nkatangazwa n’uko rwose bitababuza kubyina, bitababuza kwishimira ibyo ndimo ndakora kandi bakabingaragariza.”

Uyu muhanzi yavuze ko muri iri serukiramuco rigiyemo ko ‘umuziki ubwabo ari ururimi, iyo ari mwiza, bigendanye n’amarangamutima yawo ushobora gufasha imitima ya benshi kandi ugahindura benshi’.

Yavuze kandi ko yakuyeho “umukoro wo gukomeza kwagura umwimerere w'umuziki wanjye, nkakomeza kuwuha ubudasa’.

Umuhanzi Mani Martin amaze guserukira u Rwanda muri iri serukiramuco inshuro eshatu; mu 2013, 2014 ndetse na 2017. Mu 2016 u Rwanda rwaserukiwe n’umuraperikazi Angel Mutoni ndetse na Ngeruka Faycal wiyise Kode.’

Mu 2019 iri serukiramuco ryitabiriwe n’abantu barenze 36,000; 810 b’abakorera bushake baturutse mu bihugu 13, amatsinda 35 y’abanyamuziki n’ababyinnyi n’abandi.

Bill Ruzima yavuze ko yanyuzwe no kuririmbira abarenga ibihumbi 40 muri Amani Festival

Innoss'B yishimiwe mu buryo mu ndirimbo "Yope" yakoranye na Diamond

Professor Jay na Dety Darba batanze ibyishimo

Umuhanzikazi Mbilia Bel yaririmbye muri iri serukiramuco anyura benshi

Iri serukiramuco ryitabiriwe n'abantu barenga ibihumbi 40 bagaragaje ibyishimo bikomeye

Benshi mu bitabiriye iri serukiramuco bagaragaje impano bafite

Abahanzi bakomeye muri Afurika baririmbye muri iri serukiramuco ryabaga ku nshuro ya 7

Icyo kurya no kunywa byari byateguwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND