RFL
Kigali

Peace Cup 2020: Rayon Sports yatomboye Mukura, APR FC igomba kwisobanura na Kiyovu Sport muri 1/8

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/02/2020 12:37
0


Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 17 Gashyantare 2020, nibwo hamenyekanye uburyo amakipe yatomboranye mu mikino ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro 2020, yasize Rayon Sports itomboye Mukura, mu gihe APR FC yatomboye Kiyovu Sport.



Iyi tombola yabereye cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,  ije gusiga amakipe y’ibigugu acakiranye, aho imikino ibiri ikomeye kurusha indi itegerejwe ari uzahuza Rayon Sports na Mukura, ndetse n’umukino uzahuza APR FC na Kiyovu.

Biteganijwe ko iyi mikino y’igikombe cy’Amahoro izakomeza nyuma y’imikino ya gishuti y’ikipe y’igihugu Amavubi iteganijwe kuba mu mpera za Gashyantare ndetse n’imikino ya CHAN izaba mu ntangiriro za Mata 2020, amatariki nyirizina akazatangazwa mu gihe kiri imbere.

Igikombe cy’umwaka ushize cyegukanwe na AS Kigali itsinze Kiyovu Sport ku mukino wa nyuma

Uko amakipe yatomboranye muri 1/8

Rayon Sports vs Mukura Victory Sports (Kigali Stadium)

Gorilla FC vs Gicumbi FC (Kicukiro)

Musanze FC vs AS Muhanga FC (Musanze)

Police FC vs ASPOR FC (Kigali Stadium)

Etincelles FC vs Sunrise FC (Rubavu)

Rutsiro FC vs AS Kigali (Rutsiro)

Marines FC vs Vision FC (i Rubavu)

APR FC vs Kiyovu Sports (Kigali stadium)


APR FC na Kiyovu Sport ziheruka guhurira mu irushanwa ry'Ubutwari zigiye kongera guhura






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND