Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 17 Gashyantare 2020, nibwo hamenyekanye uburyo amakipe yatomboranye mu mikino ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro 2020, yasize Rayon Sports itomboye Mukura, mu gihe APR FC yatomboye Kiyovu Sport.
Iyi
tombola yabereye cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ije gusiga amakipe y’ibigugu acakiranye, aho
imikino ibiri ikomeye kurusha indi itegerejwe ari uzahuza Rayon Sports na
Mukura, ndetse n’umukino uzahuza APR FC na Kiyovu.
Biteganijwe
ko iyi mikino y’igikombe cy’Amahoro izakomeza nyuma y’imikino ya gishuti
y’ikipe y’igihugu Amavubi iteganijwe kuba mu mpera za Gashyantare ndetse
n’imikino ya CHAN izaba mu ntangiriro za Mata 2020, amatariki nyirizina
akazatangazwa mu gihe kiri imbere.
Igikombe
cy’umwaka ushize cyegukanwe na AS Kigali itsinze Kiyovu Sport ku mukino wa
nyuma
Uko amakipe yatomboranye muri 1/8
Rayon
Sports vs Mukura Victory Sports (Kigali Stadium)
Gorilla
FC vs Gicumbi FC (Kicukiro)
Musanze
FC vs AS Muhanga FC (Musanze)
Police
FC vs ASPOR FC (Kigali Stadium)
Etincelles
FC vs Sunrise FC (Rubavu)
Rutsiro
FC vs AS Kigali (Rutsiro)
Marines
FC vs Vision FC (i Rubavu)
APR
FC vs Kiyovu Sports (Kigali stadium)
TANGA IGITECYEREZO