RFL
Kigali

Kizito Mihigo yasanzwe yiyahuye arapfa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/02/2020 10:16
1


Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanzi Kizito Mihigo yiyahuye arapfa mu gitondo cy’uyu wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2020.



Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizweho umukono n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP JB Kabera, Polisi y’u Rwanda yagize iti “Mu rukerera rw’uyu wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2020, ahagana saa kumi n’imwe, Kizito Mihigo w’imyaka 38 y’amavuko wari ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera yasanzwe yiyahuye arapfa.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko “Kizito Mihigo yari amaze iminsi 3 muri kasho ya Polisi aho ubugenzacyaha bwamukurikiranagaho ibyaha birimo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko na ruswa.”

Polisi y'u Rwanda ivuga ko tariki ya 15 na 16 Gashyantare 2020 Kizito Mihigo yasuwe n’abo mu muryango we ndetse n’umuhagarariye mu mategeko. 

Polisi ivuga ko yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye Kizito Mihigo kwiyambura ubuzima.


Kizito Mihigo yasanzwe yiyahuye arapfa

Ku wa 13 Gashyantare 2020 ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruzwi nka RIB, rwatangaje ko inzego z'umutekano zarushyikirije Kizito Mihigo wafatiwe mu karere ka Nyaruguru ashaka kwambuka umupaka ajya i Burundi mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Mu 2015 Kizito Mihigo yakatiwe gufungwa imyaka 10 ahamijwe n’urukiko rukuru ibyaha bibiri ari byo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi harimo n’umukuru w’igihugu n’icyo gucura umugambi w’ubwicanyi.

Tariki 18 Nzeli 2018 ni bwo yasohotse muri Gereza ya Mageragere nyuma y’imbabazi yari amaze guhabwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Kizito Mihigo yari kizigenza mu bahanzi bubakiye ubuhanzi bwabo ku bukirisitu; asize indirimbo nyinshi nka: “Usaba Yezu ntavunika’ [Indirimbo y’ubukwe], “Shimirwa” , “Ni wowe ndangamiye”, “Inuma” n’izindi.


Polisi y'u Rwanda yatangaje ko Kizito yasanzwe yiyahuye arapfa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NSHIMIYIMANA JAEN CLUDE4 years ago
    BIRABABAJE PE, GUSA UMURYANGOWE WIHANE TWAMU KUNDAGA





Inyarwanda BACKGROUND