RFL
Kigali

Teta Diana yasubiyemo indirimbo "Sindagira" yifashishije umwe mu banyamahanga yigisha Ikinyarwanda-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/02/2020 8:56
1


Umuhanzikazi Teta Diana wubakiye ku njyana gakondo, mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 16 Gashyantare 2020 yasohoye amashusho y’indirimbo "Sindagira" yasubiyemo mu buryo bwa 'Live' ya nyakwigendera Ntibahanana Théophile.



Teta wakunzwe mu ndirimbo “Agatego” yayisubiyemo yifashishije umwe mu banyamahanga witwa Gaburiyeli, umuhanga mu gukebanura imijya ya gitari amaze igihe yigisha ururimi rw’Ikinyarwanda.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Teta Diana, yavuze ko iyi ndirimbo yayikunze akiri muto agira igitekerezo yise “Inyikirizo” cyo kuyisubiramo ashyigikiwe n’itsinda ry’umuziki bakorana mu Bubiligi.

Yagize ati “ 'Sindagira' ni indirimbo nkunda. Kuri jye biriya si indirimbo gusa. Ni ururimi rw’aho mvuka, ni uwo ndi we ntahuzaguritse, nkashimishwa cyane no kwiga iby’ahandi ariko nanjye nkatanga ibyo mfite.”

Ku wa kane w’iki cyumweru Teta Diana azaririmba mu iserukiramuco yatumiwemo muri Suède. Mu cyumweru gitaha azaririmba mu iserukiramuco ryiswe ‘tête-à-tête’ rizabera mu Bubiligi ku wa 27 Gashyantare 2020.

Azaririmba muri iri serukiramuco aherekejwe n’itsinda ry’abacuranzi b’abanyamahanga amaze iminsi yigisha Ikinyarwanda. Iri tsinda rizamufasha kwikiriza mu ndirimbo ze “ari naho igitekerezo nise “inyikirizo” cyavuye’.

Muri iyi ndirimbo “Sindagira” yasubiyemo yikirijwe na Guburiyeli ari nawe wacuranze Gitari. Amashusho yafashwe na Max Tellving.

Mu 2019 uyu muhanzikazi yasohoye Album yise “Iwanyu” inaboneka kuri CD. Avuga ko n’ubwo ari amahanga ariko akumbuye ku ivuko kandi ko “iyo twiriwe nta rungu.’

Mu minsi ishize ikinyamakuru cyo mu Bubiligi cyanditse ku gitaramo Teta Diana azakorera muri iki gihugu n’umuziki we muri rusange.

Mu kiganiro n’iki kinyamakuru, uyu muhanzikazi yavuze ko umuziki ari ururimi rurenga imipika “y’ibihugu n’imico dukomokaho, ni ururimi dusangira twese waba ubyumva cyangwa utabyumva.’

Avuga ati “Nifuza kuba imbuto yerera bose kandi hose, ariko sintakaze imizi y’aho mvuka.”

Teta Diana akora umuziki w’uruvange rw’icyitwa 'Gakondo' n'izindi njyana zinyuze amatwi zirimo Pop, Jazz na World music

Yakunzwe mu ndirimbo ‘Canga ikarita’, ‘Tanga Agatego’, ‘Velo’, ‘Birangwa’ yahimbiye umubyeyi we. Ibihangano bye byacuranzwe n’ubu mu tubyiniro, mu bitaramo, mu birori bikomeye n’ahandi henshi banyuzwe n’inganzo y’uyu mukobwa.

Ni umwe mu bahanzikazi bafite ibigwi, yegukanye amashimwe atandukanye, akorana n’abanyamuziki bakomeye, umuziki ufite aho umugejeje, ubu abarizwa ku mugabane w’i Burayi aho amaze imyaka itatu.

Aheruka i Kigali mu gitaramo Kigali Jazz Junction yaririmbyemo ku wa 29 Werurwe 2019.

Inkuru bifitanye isano: Teta Diana yatumiwe kuririmba mu iserukiramuco rikomeye azagurishirizamo Album "Iwanyu"

Teta Diana wasohoye indirimbo "Sindagira" azaririmba mu iserukiramuco rigiye kubera muri Suede

Teta Diana yavuze ko yakuze akunda indirimbo "Sindagira" yasubiyemo yifashishije umwe mu banyamahanga amaze igihe yigisha Ikinyarwanda

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "SINDAGIRA" TETA DIANA YASUBIYEMO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kwizera 4 years ago
    Umukobwa wacu akazi abayagakoze nakomerezaho gushyigikira umuco Wacu dore I indirimbo twari tunazikumbuye.





Inyarwanda BACKGROUND