RFL
Kigali

USA: "Intego yanjye ni ukuzamura ishimwe n'ikuzo ry'Imana ku isi hose"-Twambazimana Alphonse

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/02/2020 18:38
0


Umuhanzi nyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta za Texas, Twambazimana Alphonse ashyize imbaraga nyinshi mu kwamamaza ubutumwa bwiza abinyujije mu muziki na cyane ko intego avuga ko ari ukuzamura ishimwe n'ikuzo ry'Imana ku isi hose.



Alphonse ni umusore ukunda Imana n'abantu ufite indangagaciro za Gikristo. Asengera mu itorero ry'Abapantekote (ADEPR) b'abanyarwanda baba ku mugabane wa Amerika. Yavuze ko amaze igihe kitari gito mu muziki dore ko kuririmba yabitangiriye muri korali.

Ati "Igihe maze mu muziki si gito kandi si na kinini kuko nabihereye muri korali ariyo Jelusaremu choir ibarizwa mu ntara y'Iburasirazuba mu karere ka Gatsibo nyivamo nerekeza ku mugabane w'uburayi ariho nakomereje umwuga w'uburirimbyi ku giti cyanjye aho nabitangiye mu mpera z'umwaka wa 2019."


Alphonse yabwiye INYARWANDA ko kuva atangiye umuziki, amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri. Ati "Indirimbo zimaze gusohoka kugeza ubu ni 2 arizo Ririmba na Turashinganye." Yavuze ko indirimbo ya gatatu arimo kuyitunganya akaba azayishyira hanze mu minsi micye iri imbere.

Alphonse umaze umwaka umwe mu muziki, yadutangarije ko intego ye mu muziki uhimbaza Imana ari ukuzamura ishimwe n'ikuzo ry'Imana ku isi hose. Ati "Intego yanjye ni iyo kuzamura ishimwe n'ikuzo ry'Imana ku isi hose."


Amaze gukora indirimbo ebyiri

Alphonse yavuze ko mu muziki wa Gospel akunda cyane umuhanzi Bigizi Gentil uzwi nka Kipenzi ndetse na Mugisha Blessing Martin umukorera indirimbo. Yagize ati "Abahanzi nkunda kugeza ubu ni babiri ariko simvuze ko n'abandi ntabakunda ariko abamfasha mu ndirimbo zabo ni Bigizi Gentil na Mugisha Blessing Martin ari nawe untunganyiriza umuziki wanjye kugeza ubu."


Alphonse yihaye intego yo kuzamura ishimwe n'ikuzo ry'Imana

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'TURASHINGANYE' YA ALPHONSE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND