RFL
Kigali

Sugira Ernest na Kwizera Olivier bagarutse mu ikipe y’igihugu Amavubi yitegura CHAN 2020 - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/02/2020 17:25
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gashyantare 2020 ni bwo Mashami Vincent yashyiraga umukono ku masezerano yo gutoza Amavubi mu gihe cy’umwaka, ahita anahamagara abakinnyi 28 bazakurwamo abazakina imikino ibiri ya gicuti yo kwitegura imikino ya CHAN 2020 izabera muri Cameroon muri Mata 2020.



Nyuma yo gusinya amasezerano y’umwaka umwe atoza amavubi, Mashami Vincent yanagaragaje abo bazakorana bose ariko batarimo uzajya asesengura amashusho yafashwe, mu mpinduka zirimo ni uko Kirasa Alain usanzwe utoza Rayon Sports yinjiye muri Staff asimbura Seninga Innocent ndetse hiyongereyemo indi myanya mishya.

Mashami Vincent yasabwe kurenga amajonjora y'imikino ya mbere muri CHAN 2020 ndetse no gutsinda imikino azakina mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2022, akanubaka ikipe nziza itanga umusaruro.

Mu bakinnyi umutoza Mashami Vincent yahamagaye, haragaragaramo amasura yari amaze igihe atagaragara mu Mavubi harimo umunyezamu wa Gasogi United Kwizera Olivier, rutahizamu wa Rayon Sports Sugira Ernest na Ally Niyonzima ukina hagati mu kibuga muri Rayon Sports, haranagaragaramo kandi amasura mashya ayobowe na Yannick Bizimana ukina mu busatirizi bwa Rayon Sports, Bukuru Christophe,Habarurema Gahungu n’abandi.

Amavubi akaba azakina na Cameroon i Yawunde tariki ya 24 Gashyantare mbere yo kwakira Congo Brazzaville I Kigali hazaba ari tariki ya 28 uku kwezi aho intego ari ukwitegura irushanwa nyirizina rya CHAN 2020 rizabera muri Cameroon muri Mata.

Abakinnyi 28 bahamagawe mu mwiherero

Abanyezamu: Kimenyi Yves(Rayon Sports), Ndayishimiye Eric(As Kigali), Habarurema Gahungu(Police FC) NA Kwizera Olivier(Gasogi United)

Ubwugarizi: Manzi Thierry(APR FC), Mutsinzi Ange(APR FC), Rugwiro Herve(Rayon Sports), Nsabimana Aimable(Police FC), Fitina Omborenga(APR FC), Manishimwe Emmanuel(APR FC), Rutanga Eric(Rayon Sports) na Iradukunda Eric (Rayon Sports)

Abakina hagati: Niyonzima Olivier Sefu(APR FC), Bukuru Christophe( APR FC, Ngendahimana Eric(Police FC), Nshimiyimana Amran(Rayon Sports) Twizerimana Martin Fabrice(SC Kiyovu Sports), Nsabimana Eric Zidane(As Kigali), Manishimwe Djabel(APR FC), Niyonzima Ally(Rayon Sports), Nshuti Dominique Savio(Police FC)

Ubusatirizi: Byiringiro Lague(APR FC), Sugira Ernest(Rayon Sports), Usengimana Danny(APR FC), Iradukunda Bertrand(Mukura VS) Bizimana Yannick(Rayon Sports), Iyabivuze Osee(Police) na Mico Justin(Police FC)

Biteganyijwe ko iyi kipe izatangira imyitozo kuwa mbere tariki ya 17 Gashyantare 2020 aho bazakora iminsi ibiri mbere yo kwerekeza muri Cameroon tariki ya 19 Gashyantare 2020.


Rutahizamu Sugira Ernest yagarutse mu ikipe y'igihugu


Olivier Kwizera uheruka mu Mavubi ku mukino wa Cote d'Ivoire yongeye kugirirwa icyizere


Ally Niyonzima nawe yongeye kugaruka mu ikipe y'igihugu


Mashami yahawe amasezerano y'umwaka mu ikipe y'igihugu



Azungirizwa na Sosthene na Kirasa Alain


Akazi karakomeje


Staff yose y'ikipe y'igihugu iri kumwe n'umunyamabanga wa FERWAFA Regis n'umukozi wo muri Minisiteri ya Siporo Guy


Ikipe y'igihugu Amavubi iritegura irushanwa rya CHA 2020






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND