RFL
Kigali

Uyu munsi ufite gahunda yihe kuri Valentin(e) wawe?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:14/02/2020 12:41
0


Uyu munsi ushingiye ku kwibuka uwo bita ‘mutagatifu’ Velentinus wafashwe n’amadini amwe nk’ikirango cy’urukundo rwa babiri.



Hari amakuru atandukanye atangwa ku byabaye kuri iyi tariki icyo gihe Harimo ko yafunzwe azira gushyingira abasirikare batari babyemerewe mu gihe Abaromani bari barigaruriye impugu z’abakirisitu.

Bivugwa ko Saint Valentin yahaye kubona umukobwa wari impumyi w’umugabo wamuciriye urubanza rwo gupfa, akandikira ibaruwa uwo mukobwa akayisinyaho ati “uwawe Velentin”.

Papa Gelasius wa mbere niwe watangije kwizihiza iyi tariki mu mwaka wa 496 nyuma ya Yesu/Yezu Kiristu mu kwibuka uwo wahowe urukundo, Saint Valentin w’i Roma, wishwe kuri iyi tariki mu mwaka wa 269.

Cyane cyane abo mu madini ya kiliziya gatolika, abangilikani n’aba-luteri nibo bizihiza uyu munsi.

Kwizihiza uyu munsi byagiye byaguka bikwira henshi ku isi bigera n’iwacu, abakundana bagahana impano.

Uyu munsi wowe urawizihiza? Ufite Valentin(e) wawe se? Uramukorera iki?

Abawizihiza, tubifurije umunsi mwiza.

Src: BBC 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND