RFL
Kigali

Impinduka mu batoza b’Amavubi zinitezwe mu bakinnyi bazifashishwa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/02/2020 13:50
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2020, ku cyicaro cy’umupira w’amaguru mu Rwanda giherereye i Remera haraza gutangarizwa abatoza b’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, bagomba gutangira akazi mu minsi micye iri imbere ndetse n’abakinnyi bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti u Rwanda ruzakina na Cameroun ndetse na Congo Brazzaville.



Mu ntangiriro z’uyu mwaka muri Mutarama ni bwo hamenyekanye inkuru yavugaga ko Mashami Vincent wari wararangije ikiraka yari yahawe mu ikipe y’igihugu Amavubi, yongeye kugirirwa icyizere nyuma y’umusaruro yatanzi mu gihe cy’amezi atatu yari yahawe nubwo nta tangazo ryigeze risohoka ribyemeza.

Mashami nk’umutoza mukuru ni we ugomba kwihitiramo abo bazakorana, akaba yari yasabye ko umutoza wungirije wa Rayon Sports, Kirasa Alain yasimbura Seninga agafatanya  na Habimana Sosthène bakunze kwita Rumumba, ari bo zamwungiriza, nubwo bivugwa ko umutoza wungirije muri APR FC ukomoka muri Morocco Nabyl nawe ashobora kugaragara muri iyi Staff.

Mu itangazo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryasohoye, ryatumiye itangazamakuru ku cyicaro cyaryo Kuri uyu wa Gatanu aharibuze gutangarizwa abatoza bose b’ikipe y’Igihugu, bakaba baza no guhita bahamagara abakinnyi bazifashishwa mu mikino ibiri ya Gicuti u Rwanda ruteganya mu minsi iri imbere.

Nta gihindutse, uretse imyanya mishya ishobora kongerwa muri Staff y’Amavubi, byitezwe ko Mashami Vincent, Kirasa Alain na Habimana Sosthène bemezwa nk’abatoza b’Amavubi, bakazakorana na Niyitunze Jean Paul nk’uwongerera ingufu abakinnyi mu gihe umutoza w’abanyezamu azaba ari Higiro Thomas.

U Rwanda ruritegura irushanwa rya CHAN 2020 riteganyijwe gutangira muri Mata uyu mwaka. Tariki ya 24 Gashyantare u Rwanda ruzaba rubarizwa i Yaoundé muri Cameroun aho ruzaba rwagiye gukina umukino wa mbere wa gicuti, mu gihe undi mukino uteganyijwe tariki  28 Gashyantare 2020 kuri Stade Amahoro i Kigali aho u Rwanda ruzaba rukina na Congo Brazaville.


Byitezwe ko Mashami akomeza gukorana na Sosthene na Higiro mu ikipe y'igihugu


Alain Kirasa utoza Rayon Sports yinjiye mu Amavubi asimbuye Seninga Innocent akazungiriza Mashami


Haramenyekana abakinnyi bazitabazwa mu Amavubi mu mikino ibiri ya gicuti ndetse no muri CHAN 2020






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND