RFL
Kigali

Victor Rukotana wasohoye indirimbo “Romance” yatangiye gukorana na Dj Theo nyuma ya Uncle Austin-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/02/2020 13:47
0


Umuhanzi Victor Rukotana uri mu banyempano mu muziki w'u Rwanda yasohoye indirimbo nshya yise “Romance” ibimburiye indi mishinga azakora ari mu biganza by’umujyanama mushya Twahirwa Theogene [Dj Theo].



Mu ijoro ry’uyu wa Kane Victor Rukotana yasohoye indirimbo “Romance” yaherekeresheje gutangaza ko yakorewe muri studio Groove Records ibarizwa muri Real Entertainment ya Dj Theo.

Inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Real Entertaiment yanyuzemo benshi mu bahanzi bakomeye muri iki gihe barimo Social Mula n’abandi bakomeje urugendo rw’umuziki.

Ubu yaravuguruwe ikorerwamo na Producer Piano the Grooveman warambitse ikiganza ku ndirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye mu bihe bitandukanye.

Rukotana wari umaze imyaka ibiri muri The Management Ent. ya Uncle Austin, yabwiye INYARWANDA, ko ibiganiro bye na Dj Theo bigeze kure kandi ko yishimira ko ari ‘umugabo w’umuhanga uzi umuziki’ uzamufasha kugera ku nzozi ze'.

Yavuze ko adafite gushidikanya ko yagiye mu biganza byiza ashingiye ku kuba byaragaburiye benshi mu bahanzi, ubu bubatse izina nyamara baratangiye nta cyizere bahabwa na benshi.

Yagize ati “Theo ni umujyanama mwiza. Si umujyanama ukeneye kwamamara. Ni umujyanama ushaka ko uwo ari kureberera inyungu akora akazi. Ni umukozi kandi ntawe utabona umusaruro wavuye muri Social Mula,”

Yakomeje ati “Ndacyeka ko ntibeshye niyo mpamvu nagiye kwa Theo kandi akunda umuziki nkora…Ibintu byose ubu ngubu niho biri gukorerwa.”

Uyu muhanzi yateguje abafana be ibikorwa byinshi ashingiye ku kuba ubu afite studio yigengamo na producer udahinduka. Avuga kandi ko yishimiye iyi ntambwe ateye kandi agashimira Uncle Austin wamuciriye inzira mu rugendo rw’umuziki.

Ngo mu bihe bitandukanye Luwano Tosh [Uncle Austin] yagiye amugira inama yo kugumisha hasi ibirenge n’ubwo indirimbo ye yakwamamara ku rwego rudasanzwe.

Ati “Nishimira amasomo Austin yampaye. Yanyigishije kubaho muri uru ruganda rw’umuziki kuko arurambyemo. Ni imfura yamfashe ukuboko arambwira ngo ‘utazigera wishimira ko indirimbo yawe yakunzwe ahubwo uzareke gukundwa kwayo kugutembe mu misokoro’.”

Atanga urugero akavuga ko nk’ndirimbo “Mama Cita” na ‘Promise” ‘nakabaye narahise nsara ariko yambaye hafi amfata ukuboko arambwira ngo tuza.’

Yavuze ko Uncle Austin yamuhaye ingero amubwira ko nawe yakoze indirimbo nyinshi zigakundwa ariko ko atigeze ahinduka.

Avuga ko Uncle Austin ari inshuti ye, umuvandimwe, umubyeyi we ndetse n’umuntu umugira inama muri buri ntambwe yose ateye mu buzima bwe.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Dj Theo yavuze ko nta gihe kinini gishize aganiriye na Uncle Austin akamubwira ko amasezerano yari afitanye na Victor Rukotana yarangiye ko ‘twatangira gukorana nta kibazo’.

Yavuze ko akiri kwiga neza Rukotana kandi ko amasezerano y’impande zombi ashoboka ashingiye ku biganiro bagiranye. Uyu mugabo avuga ko Rukotana ari we wamwegereye amusaba ko batangira gukorana.

Anavuga ko yishimira kuba Piano akomeje gutanga umusaruro yari amwitezeho, akavuga ko Rukotana agiye kungukira muri uyu mushinga mushya yatangije yafashijemo benshi mu bahanzi.

Victor Rukotana mu biganza bya Uncle Austin yahakoreye indirimbo yamuhaye igikundiro cye nka “Warumugaye”, “Mama cita”, “Promise” n’izindi.

Victor Rukotana yatangiye gukorana n'umujyanama Dj Theo aho bazashyira umukono ku masezerano mu minsi iri imbere


Dj Theo avuga ko yatangiye kwiga kuri Victor Rukotana kandi ko ari umuhanzi w'umuhanga yifuza gukorana nawe

Mu Imyaka ibiri ishize Uncle Austin yafashije Victor Rukotana kwisanga mu kibuga cy'umuziki

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "ROMANCE" YA VICTOR RUKOTANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND