RFL
Kigali

Ibyishimo kuri Bill Ruzima uzaririmba mu iserukiramuco rikomeye i Goma

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/02/2020 9:11
0


Umuhanzi Bill Ruzima uri mu batanga icyizere mu muziki w’u Rwanda ari ku rutonde rw’abanyamuziki b’abanyempano bazaririmba mu iserukiramuco rya Amani Festival rigiye kubera i Goma ku nshuro ya karindwi.



Iri serukiramuco rizabera i Mwanga College mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), guhera ku wa 14 Gashyantare kugeza ku wa 16 Gashyantare 2020 buri saa tanu z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Bill Ruzima yabwiye INYARWANDA, ko ari amahirwe adasanzwe abonye yo kuririmba muri iri serukiramuco rihuriza hamwe abanyempano mu muziki, abamurikira ibyo bakora, abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta n’abandi benshi.

Yagize ati “Ndiyumva neza! Amahirwe nkariya ampa gukomeza kubona ikizere mu byo nkora no kungaragariza urukundo rwanyarwo nagakwiye gukunda impano yanjye kurushaho.”

Uyu muhanzi avuga ibi bimuhaye umukoro wo gukomeza “gukora cyane bidasanzwe kuko byose bishoboka’.

Iri serukiramuco kuri iyi nshuro rizitabirwa na Innoss’ B ukunzwe mu ndirimbo “Yope” yakoranye na Diamond, Faada Freddy, Dobet Gnahore, Glomaneka, Serge Cappucino, Mbilia Bel, USX&Izoard, Celina Banza watwaye irushanwa ry’umuziki rya Prix Decouvertes RFI 2019 n’abandi.

Umuhanzi Mani Martin amaze guserukira u Rwanda muri iri serukiramuco inshuro eshatu; mu 2013, 2014 ndetse na 2017. Mu 2016 u Rwanda rwaserukiwe n’umuraperikazi Angel Mutoni ndetse na Ngeruka Faycal wiyise Kode.

Mu 2019 iri serukiramuco ryitabiriwe n’abantu barenze 36,000; 810 b’abakorera bushake baturutse mu bihugu 13, amatsinda 35 y’abanyamuziki n’ababyinnyi n’abandi n’abandi.

Bill Ruzima uhagaruka i Kigali kuri uyu wa Gatandatu aheurtse gusohora indirimbo nka “Umuzunguzayi”, “Mama ndare”, “Imitoma” n’izindi.


Amani Fest ihuza imbaga y'abantu baturuka imihanda yose yo muri Goma n'ahandi

Umuhanzi Bill Ruzima yashyizwe ku rutonde rw'abazaririmba mu iserukiramuco rya Amani Festival 2020

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "IMANA Y'ABAKUNDANA" YA BILL RUZIMA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND