RFL
Kigali

Kassav' yageze i Kigali yitabiriye igitaramo ihuriramo na Christopher-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/02/2020 9:10
0


Itsinda rya Kassav' ryizihiza imyaka 40 rikora muzika ryageze i Kigali aho ryitabiriye igitaramo gikomeye bahuriramo n’umuhanzi Muneza Christopher wizihiza imyaka 10 akora muzika.



  

Iri tsinda ryageze i Kigali mu ijoro ry’uyu wa kane tariki 13 Gashyantare 2020 rigizwe n’abantu 21. Ryakiriwe n’abagize Arthur Nation yateguye iki gitaramo ndetse n’umuhanzi Christopher bahurira ku rubyiniro.

Ntacyo bigeze babwira itangazamakuru uretse ikiganiro cyihariye bahaye Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA). Bahawe imodoka zibakura ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali berekeza muri Hotel bateguriwe. 

Kwinjira muri iki gitaramo ni 10, 000 Frw mu myanya isanzwe, 20, 000 Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP) na 30, 000 Frw mu myanya y’icyubahiro yisumbuyeho (VVIP). Iki gitaramo cyirabera muri Kigali Convention Center.

Kassav' ifite inkomoko mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa yashinzwe mu Ugushyingo 1979 ifite abanyamuryango b’Imena barimo Jean-Philippe Marthély, Jacob Desvarieux, Jocelyne Béroard, Pierre-Edouard Décimus, Jean-Claude Naimro na Fredéric Caracas, Claude Vamur.

Indirimbo yabo bise ‘Ou Le’ imaze kurebwa n’abantu barenga 3 ku rubuga rwa Youtube mu gihe cy’imyaka irindwi imaze isohotse.

Yakoreye mu ngata izindi zakunzwe nka " Kolé Séré’ yarebwe na Miliyoni 6, Rété imaze kurebwa na Miliyoni 2, 'Sye bwa", "Solei", "Sé dam bonjou", "Wép wép", n’izindi.

Iyi ndirimbo ‘Ou Le’ icurangwa (yacuranzwe) henshi mu tubyiniro, kuri Radio, Televiziyo n’ahandi yizihira abakunda injyana ya Zouk. Iri tsinda rimaze gushyira ku isoko Album 20 harimo 12 bakoze ku giti cy’abo nta wundi muhanzi bifashishije.

Ryagiye rikorana n’inzu zireberera inyungu z’abahanzi nka GD Productions/Sonodisc, Epic, CBS na Warner France (distribution). Iri tsinda kandi rifite abacuranzi n’abaririmbyi mu ngeri zinyuranye.

Iri tsinda ryakoreye ibitaramo bikomeye mu bihugu bitandukanye ryashyize hanze Album zitandukanye ziriho indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye. Mu 1979 basohoye Album bise Love and kadance, 1980 basohoye 'Lagué mwen', 1981 basohora 'Kassav n°3, 1982', 1995 basohora 'Difé' n’izindi.



Kassav' yageze i Kigali igizwe n'abantu 21 biteguye gutarama kuri Saint Valentin

Kassav' irizihiza imyaka 40 imaze mu muziki yubakiye ku njyana ya Zouk itanga ibyishimo

Bahawe imodoka yihariye ibajyana aho bacumbika mu gihe bari mu Rwanda

Christopher ari mu bakiriye itsinda rya Kassav' bahuriye ku rubyiniro uyu munsi

AMAFOTO: Kamanda Promosse/Arthur Nation





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND