RFL
Kigali

Yverry yasobanuye impamvu yahisemo kwitirira Album ye ‘Love you more’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/02/2020 20:21
0


Umuhanzi Rugamba Yverry umaze gukora ku mitima ya benshi binyuze mu ndirimbo z’urukundo yasobanuye ko ‘Love you more’ yitiriye Alubumu ye agiye kumurika ari imwe mu ndirimbo zizagaragaraho abantu bazumva bwa mbere ku munsi wo kuyimurika.



Yverry agiye kumurika alubumu ye ya mbere mu gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2020, muri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali).

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kane, uyu muhanzi yavuze ko ajya guhitamo izina rya alubumu yarebye izina ryiza ariko nanone areba indirimbo iruta izindi yakubiye kuri Album.

Yagize ati “Ni ukuvuga ngo ni izina ry’indirimbo kubera ko muri studio haba harimo indirimbo nyinshi cyane. Iyo ndirimbo iri mu ndirimbo nakunze ariko nza gusanga iryo zina riruta indirimbo cyane kandi riruta n’izindi ziri kuri alubumu.

Muyoboke Alex uri mu itsinda ry’abategura igitaramo yavuze ko ibijyanye n’imyiteguro bayigeze kure kandi biteguye kuzubahiriza amasaha

Yakomeje agira ati “Kugeza kuri iyi saha twe ntacyo tuzi, icyo tuzi ni icyo twateguriye Abanyarwanda, igihe kirageze ngo Abanyarwanda bemere ko umuhanzi w’umunyarwanda yerekane ko ashoboye.

“Icyadutera ubwoba ni uko Yverry yasarara kandi Imana iri kumwe natwe n’abahanzi bariteguye bakoze imyiteguro neza.”

Abahanzi bazamufasha barimo Bruce Melodie, King James, Social Mula, Queen Cha, Andy Bumuntu na Cyusa Ibrahim.

Azacurangirwa n’abacuranzi bo muri Symphony Band bamaze kumenyerwa mu gufasha abahanzi mu bitaramo bikomeye

By’umwihariko aba bakaba bariganye ku ishuri rya muzika rya Nyundo aho Yverry nawe ari umwe mu banyuze muri iri tsinda ryashingiwe ku ishuri.

Muyoboke Alex yasobanuye ko aba bahanzi bose bazaba bahari kandi bose bamaze iminsi mu myiteguro ku buryo ubu nta kibazo gihari kandi hari n’abataragaragaye ubwo twamamazaga igitaramo bazaba bahari.

Alubumu ya Yverry ‘Love you more’ kuri ubu yatangiye kugurishwa ku mbuga zitandukanye zigurisha umuziki aho kuri ubu uyishaka ashobora kuyibonaho.

Yverry yavuze ko indirimbo 'Love yo more' yamurutiye izindi ziri kuri Album agiye kumurika





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND