RFL
Kigali

Miss Rwanda 2020: Bwa mbere abakobwa bari mu mwiherero bavuganye n'ababo kuri telefone-AMAFOTO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:13/02/2020 10:43
0


Ku munsi wa gatatu w’umwiherero abakobwa 20 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2020 bemerewe gukoresha telefoni bwa mbere baboneraho amahirwe yo gushishikariza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga kubatora.



Tariki 09 Gashyantare 2020 ni bwo hatangiye umwiherero w’abakobwa bari mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 uri kubera i Nyamata. Bakigera mu maboko y’abashinzwe irushanwa bahise basabwa gukurikiza amabwiriza agenga umwiherero harimo no gutanga telefone zabo ngendanwa mu rwego rwo kubarinda ikibarangaza.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2020 bahawe umwanya bongera gukoresha telefone zabo. Iki gikorwa cyabaye mu ijoro ubwo bari bavuye gufata ifunguro. Byari ibyishimo kuri benshi kuko bongeye kubona amahirwe yo kuvugana n'abo basize imuhira ndetse ubararanganyijemo amaso wabonaga ko urukumbuzi rwari rwinshi.

Benshi bahise bihutira gusaba imiryango, inshuti n'abandi bose kubashyigikira babatora muri Miss Rwanda 2020. Ku mbuga nkoranyambaga zabo zitandukanye bahise bagenda bashyiraho amafoto yabo agaragaza uburyo batorwa na nimero zabo.

Ni mu itora rikorerwa kuri interineti no kuri SMS aho wandika ijambo Miss ugasiga akanya, ukandika nimero y’uwo ushyigikiye ukohereza kuri 1525. Abakobwa bari mu irushanwa bari gutorerwa kuri nimero bari basanganywe.

Amatora ya Miss Rwanda yasubukuwe kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare saa moya z’umugoroba, akazongera guhagarara tariki 22 Gashyantare 2020 saa moya z’umugoroba ari nawo munsi hazamenyekana uwegukanye ikamba.

Umukobwa umwe uzaba wahize abandi mu gutorwa cyane azahita abona itike imugeza mu icumi ba mbere ku munsi wa nyuma w'irushanwa. Igikorwa cya Miss Rwanda kizasozwa tariki 22 Gashyantare 2020 ari bwo hazamenyekana uwegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 asimbure Nimwiza Meghan ufite irya 2019. 

Bamwe bandikaga abandi bavugana n'ababo

Akanyamuneza kari kose 

Telefone zari zarashizemo umuriro bazikoreshaga bazicometse

Buri wese yari ahugiye kuri telefone ye


Bamwe bahise bajya ku mbuga nkoranyambaga bibutsa abantu kubatora








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND