RFL
Kigali

Huye: Hari abavuga ko ubwoba bafitiye inzige buzatuma batizihiza Saint Valentin

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:13/02/2020 8:50
0


Mu gihe habura umunsi umwe ngo hizihizwe umunsi wahariwe abakundana, hari abavuga ko batazawizihiza kuko byatuma basesagura nyamara ngo inzige zayogoje ibihugu by’ibituranyi zishobora no kugera mu Rwanda zikaba zateza inzara.



Kuri uyu munsi wa Saint Valentin usanga abakundana bawizihiza mu buryo butandukanye burimo guhana impano zikomeye n’izoroheje, gusohokana bakinezeza n’ibindi bitandukanye bisaba gusohora amafaranga.

Gusa bamwe mu baganiriye na InyaRwanda.com bavuga ko bahangayitswe no kuba inzige zishobora kugera mu Rwanda bityo ngo nta mpamvu yo kwinezeza ahubwo bakeneye kwitegura neza uko bahangana n’ibibazo zasiga ziramutse zihageze.

Umumotari utarashatse ko dutangaza izina rye yavuze ko afite umugore bamaranye imyaka umunani, gusa ngo ku munsi w’abakundana mu myaka yose yagiye itambuka babana yabaga afite impano yamuteganyirije ariko ngo kuri iyi nshuro siko bimeze.

Yagize ati: “Ikibazo cy’inzige kiri mu bihugu duturanye uracyumva sibyo? Kandi zishobora no kutugeraho natwe urumva ko zasiga zangije imyaka, bike byasigara bikazanahenda cyane. None mfate amafaranga ari kuri konti aho guteganya kuzayagura ibishyimbo ku giciro byazatumbagiraho nyagure impano ya saint Valentin! Naba barabuze ubwenge pe”

Uyu mumotari avuga ko azihanganisha umugore we ku kuba nta mpano azaba yamuhaye nk’uko byari bisanzwe akamwereka impamvu ku buryo ngo bitazatuma yumva ko hari undi yaba yahaye ibyo yamumenyereje.

Uwitwa Celestin Mugabonake w’imyaka 49 y’amavuko nawe avuga ko abantu bakwiye guteganyiriza ejo hazaza kurusha kwinezeza.

Yagize ati “Ubu uzumva abana b’abasore baraye mu tubari n’inkumi nyamara ntawamenya uko ejo bizamera, aho kuzigama ngo bazarenge ejo igihe byaba bitagenze neza bazirirwa mu mayoga uboshyeeee. Reka jye ndisaziye sinabigarukaho icyo ndeba ni uko abana bange babona ibishyimbo n’imyumbati.”

Umuyobozi uhagarariye urubyiruko mu karere ka Huye, Ishimwe Jean Claude, yibukije urubyiruko ko saint valentin idakwiye kuba umwanya wo kwangiza ahazaza habo abasaba kwitwararika.

Yagize ati ”Nahoze mbona amafoto ku mbuga nkoranyambaga asa naca amarenga ku bijyanye n’ubusambanyi, yerekana ko ku munsi w’ejo amashuka azahababarira. Gusa icyo nabwira urubyiruko ni uko abafite abakunzi babo uriya munsi udakwiye kuba umwanya mubi wo gusenya ahazaza habo bishora mu busambanyi aho bashobora no gukura inda zitateganyijwe n’ibindi.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko n’iyo watanga impano ya bombo ariko ari iya Saint Valentin yaba ari impano kuruta gutanga ibirenze ubushobozi bwawe.

Ubusanzwe umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare ku isi hose ufatwa nk’umunsi w’abakundana, uwo munsi ukaba uhurirana n’umunsi Kiliziya Gatolika izirikana ku buzima bwa Mutagatifu Valantini. Mu nkuru zacu zitaha tuzagaruka ku mateka y’uyu mutagatifu witiriwe uyu munsi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND