RFL
Kigali

Umunyamakuru Clément Bagemahe yarushinze asezeranywa n'Umuvugizi Mukuru wa ADEPR

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/02/2020 16:12
2


Clément Bagemahe wabaye umunyamakuru ku bitangazamakuru bitandukanye yambikanye impeta y'urudashira n'umukunzi we Mukakigeri Denise mu birori bibereye ijisho byabaye mu mpera z'icyumweru gishize.



BAGEMAHE Clément yakoreye ibitangazamakuru binyuranye bya hano mu Rwanda birimo Flash Fm yahereyeho akigera i Kigali aho yakoraga mu gisata cy'amakuru mu rurimi rw'Igifaransa. Ibindi binyamakuru yakurikijeho mu rugendo rwe rw'itangazamakuru, yakoze mu gisata cy'Iyobokamana aho twavugamo; Radio Inkoramutima, Goodrich Tv, Sana Radio, ikinyamakuru 'Twubake inkike' cya ADEPR Ururembo rw'umujyi wa Kigali, n'ibindi.


Clement na Denise barushinze basezeranywa na Rev Karuranga Ephrem

Bagemahe Clement ni umwana wa Rev Pastor Bagemahe Nkurunziza Michel wakoreye umurimo w'Imana muri ADEPR mu karere ka Karongi ariko muri iyi minsi akaba ari mu kiruhuko cy'izabukuru. Usibye kuba umunyamakuru, Clement ni izina ryubashywe mu matsinda n'amakorali anyuranye cyane cyane ayo muri ADEPR dore ko ari umutoza mwiza w'amajwi aho yafashije benshi kuva ku rwego rwo hasi mu miririmbire akabageza ku rushimishije.

Kuri ubu uyu munyamakuru yamaze gutera intambwe ikomeye mu buzima bwe aho yamaze kurushinga n'umukunzi we Mukakigeri Denise. Aba bombi basezeranye imbere y'Imana tariki 08/02/2020 mu muhango wabereye i Rubavu muri ADEPR Gisenyi uyoborwa n'Umuvugizi Mukuru wa ADEPR Rev Karuranga Ephrem. Bamwe mu batashye ubu bukwe babwiye INYARWANDA ko Clement na Denise bakoze ubukwe bwiza cyane.


Clement na Denise ku munsi w'ubukwe bwabo


Ku wa Gatandatu mu gitondo habanje kuba umuhango wo gusaba no gukwa, nyuma yaho basezerana imbere y'Imana


Ni umunsi w'umunezero badashobora kuzibagirwa mu buzima bwabo


Clement na Denise biyemeje kubana akaramata






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Musinga JC 4 years ago
    Musing jc. Narimburimo Ubukwe bwa Clement Bagemahe byaribwiza Cyane.. Congratulation Bro"#
  • Musinga JC 4 years ago
    Congx"Bro U(and)She# humble than👨‍👩‍👧‍👦 Everything is gonna be. alright## thx Burora nkundaaaaa.. Clement Bagemhe.





Inyarwanda BACKGROUND