RFL
Kigali

MISS RWANDA 2020: Min. Olivier Nduhungirehe yasuye abakobwa bari mu mwiherero abasigira umukoro

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:11/02/2020 14:00
0


Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe, yaganirije abakobwa bari mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda abibutsa kuzagaragaza neza isura y’u Rwanda mu mahanga.



Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ibi kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mutarama 2020 mu kiganiro yahaye abakobwa 20 bari mu mwiherero w’irushanwa rya Miss Rwanda 2020 uri kubera i Nyamata.

Amb. Olivier Nduhungirehe wiyongereye ku bandi bayobozi baganirije aba bakobwa bose bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabagaragarije ko isura y’igihugu y’icyo gihe itandukanye n’iy’ubu.

Ati “Umunyarwanda wo mu 2020 atandukanye n'uwo mu 1994. Ubu iyo ugenda mu mahanga ugenda wemye. Bose bazi u Rwanda kubera Paul Kagame, amavugurura atandukanye yagiye akora, abagore benshi mu nteko, ibyo nabyo byerekana uburinganire buhari.”

Yibukije aba bakobwa bose ko uzaba Nyampinga w’u Rwanda 2020 afite inshingano zikomeye zo guhagararira neza igihugu ku ruhando mpuzamahanga.

Ati “Kuba Nyampinga w'Igihugu ni inshingano zikomeye, ngira ngo hari aho muzahagararira Igihugu mu marushanwa mpuzamahanga nka Miss World n'andi. Inshingano mufite zirakomeye ariko natwe nk'abashinzwe ububanyi n'amahanga twiteguye gukorana namwe mu byo mukeneye byose no mu byo mushaka kumenya. Turi aha kugira ngo tubafashe kugira ngo Diplomacy yiyongere kuri Brain Beauty and Culture muzaduhagararire neza aho muzajya hose.”

Umukobwa uzaba Nyampinga w’u Rwanda 2020 azahagararira igihugu mu irushanwa rya Miss World rizabera muri Thailand. Andi marushanwa yitabirwa n’abakobwa bo muri Miss Rwanda harimo Miss University Africa ritabaye muri uyu mwaka, na Miss Hertage Global.

Umwiherero wa Miss Rwanda 2020 watangite tariki 09 Gashyantare 2020, biteganyijwe ko uzarangira tariki 22 Gashyantare 2020 ari nabwo hazamenyekana Nyampinga n’ibisonga bye.

Muri uyu mwiherero aba bakobwa bahatanira ikamba bakoreramo ibikorwa bitandukanye birimo guhabwa ibiganiro n’abayobozi batandukanye bigamije kubungura ubumenyi ku muco n’ubuzima bw’igihugu muri rusange.

Minisitiri Nduhungirehe yasuye abakobwa bari muri Miss Rwanda

Abakobwa bari muri Miss Rwanda basabwe guhagararira neza igihugu

Bakurikiye impanuro za Minisitiri Olivier Nduhungirehe

AMAFOTO: Afrifame Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND