RFL
Kigali

Ben Kayiranga yaje i Kigali ahishura gukorera indirimbo ku ivuko no kurangiza izo yakoranye n'abahanzi batatu-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/02/2020 11:20
0


Umuhanzi Benjamin Kayiranga [Ben Kayiranga] wagize izina rikomeye mu muziki abicyesha indirimbo “Freedom”, yatangaje ko agiye gukora indirimbo ivuga ku ivuko rye ndetse no kurangiza imishinga y’indirimbo eshatu yakoranye n’abahanzi nyarwanda.



Ahagana saa tatu z’ijoro ry’uyu wa Mbere tariki 20 Gashyantare 2020 nibwo Ben Kayiranga yasesekaye i Kigali mu Rwanda mu rugendo azamaramo iminsi 14. Uyu mugabo yazanwe n’indege ya SN 467 yari ivuye mu Bufaransa aho amaze imyaka irenga 30.

Mu kiganiro cyihariye na INYARWANDA, Ben Kayiranga yavuze ko ubwo aheruka mu Rwanda mu 2016 we n’inshuti ye bafunguye kompanyi bise “One Control” izajya ifasha mu bijyanye no gukumira impanuka ziterwa n’amashanyarazi.

Iyi kompanyi bamaze kuyandikisha mu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB). Ati “…Ushobora kuba ufite inzu irangiye tukaza ku kurebera niba amashanyarazi akoze neza niba nta bibazo ashobora kuguteza mu nzu yawe no ku bantu. Urumva ko turi mu bwirinzi cyane. Mu gihe runaka dushobora kuyamamaza.”

Yavuze ko afite icyizere cy’uko uyu mwaka iyi kompanyi itangira gukora kandi ko yamaze kubona abantu bazajya bafatanya nawe ku buryo nko mu gihe cy’amezi atandatu azajya aza mu Rwanda kureba aho bigeze.

Uyu muhanzi washyize imbere gukora Album iriho indirimbo ahuriyeho n’abandi bahanzi anavuga ko icyo gihe ari nabwo yakoranye indirimbo “Mbabarira ” na Yvan Buravan bifuza ko izasohokana n’amashusho yayo.

Yavuze ko yemeranyije na Buravan ko iyi ndirimbo bayikoraho igasohoka mu minsi ya vuba. Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Producer Pastor P, biteganyijwe ko amashusho azafatwa na Julien.

Ben Kayiranga avuga ko gukorana n’abahanzi bakiri bato bituruka ku mpano z’abo kandi ko kenshi ariwe utera intambwe ya mbere. Ati “Biterwa n’ibyiyumviro ngirana n’abahanzi. Ubundi iyo nakunze ijwi ry’umuhanzi icyifuzo cyo gukorana nawe kiba cyaje.”

Yakomeje ati “Urugero naguha nka The Ben iriya ndirimbo ‘Only you’ ninjye wamwishakiye. Ntakibazo bintera ku buryo najya gushakisha abahanzi bakiri bato.” Uyu muhanzi anavuga ko hari benshi mu bahanzi nyarwanda yakunze amajwi y’abo ku buryo yifuza gukorana n’abo.

Ben Kayiranga yahishuye ko anafitanye indirimbo na Danny Vumbi ndetse na Social Mula kandi ko izo ndirimbo zakozwe mu 2016. Yavuze ko nk’indirimbo yakoranye na Social Mula atanyuzwe n’uburyo yaririmbyemo ashaka ko yasubiramo.

Kayiranga avuga ko guhuza n’abahanzi bakiri bato kuri we byoroshye kuko abanza kubabwira uko yakunze ubuhanga bwabo mu miririmbire n’abo bakamubwira uko bamukunda kandi bubaka igihe amaze mu muziki.

Yanavuze ko afite icyifuzo cy’uko azava mu Rwanda akoze indirimbo ivuga ku ivuko rye. Ati “Mfite n’undi mushinga w’indirimbo nshaka gukora nkikoreye iwacu Kavukire...” Uyu muhanzi yavuze ko muri iyi ndirimbo azagaragaza byinshi kuri Gisenyi yavukiyemo.

Ben Kayiranga ubana n’umuryango we Mujyi wa Orsay hafi y’Umurwa Mukuru w’Ubufaransa Paris umwibuke mu ndirimbo nka ‘Uruhimbi’ yakoranye na Miss Shanel, ‘Nyaruka’ na Knowless Butera, ‘Isezerano’ na Dream Boyz, ‘Nahisemo’ na Frankie Joe n’izindi nyinshi.
Ben Kayiranga azwi cyane mu ndirimbo "Freedom" yakunzwe mu buryo bukomeye

Ben Kayiranga yaje i Kigali avuga ko afite amashyushyu yo gukorera indirimbo ku ivuko rye

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA BEN KAYIRANGA

">

AMAFOTO&VIDEO: MURINDABIGWI Eric Ivan-INYARWANDA TV





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND