RFL
Kigali

Bunani warohoye Gatego muri ruhurura yatangiye akazi mu bitaro bikomeye yashakiwe n’umujyi wa Kigali-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:11/02/2020 10:31
2


Umutima utabara Bunani yagaragaje ubwo yarohoraga Gatego muri ruhurura i Nyabugogo ku munsi w’intwari abandi barebera bafata amafoto, umuhesheje akazi mu bitaro bikomeye yashakiwe n’umujyi wa Kigali nk’ishimwe ry’igikorwa cy’ubutwari yakoze. Agiye kujya ahembwa agatubutse.



Mu minsi micye ishize imvura yari imaze iminsi igwa yangije byinshi hirya no hino mu gihugu, by'umwihariko mu mujyi wa Kigali yahitanye ubuzima bw’abantu, isenya amazu atari macye. Ku munsi w’intwari imvura nyinshi yaguye yari igiye kwambura ubuzima umwana witwa Jackson Gatego ku bw'amahirwe aratabarwa.

Nyuma y'uko Bunane Jean Claude arohoye uyu mwana wari warohamye muri ruhurura agiye gutwarwa n’amazi kuri uwo munsi, kuwa Kane tariki 06 Gashyantare 2020 umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba yamwakiriye mu biro bye amugenera impano. Yamwijeje kandi ko ubuyobozi bw’Akarere bugiye kumufasha kubona imirimo yakora akabasha kwiteza imbere.

KANDA HANO UREBE UKO BUNANI YAROHOYE GATEGO

Dr William Birahira ufite ivuriro ryitwa Polyclinique de l’Etoile mu mujyi wa Kigali, akaba n’umufatanyabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge yahise yiyemeza guha akazi uyu mugabo ufite umwana umwe. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Gashyantare 2020 ni bwo Bunane Jean Claude yagiye gutangira akazi yemerewe na Dr William Birahira. Babanje kugirana ibiganiro Bunani amenyeshya akazi yahawe. Nyuma y’iki kiganiro cyamaze iminota hafi 40, Bunani Jean Claude yasohokanye ibyishimo mu biro by’uyu muyobozi ibigaragaza mu kiganiro kihariye yagiranye na INYARWANDA .

Yavuze ko yishimiye akazi yahawe, ashimira byimazeyo umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba wamufashije kubona aka kazi, anashimira na Dr William Birahira umuyobozi w’ibitaro Polyclinique de l’Etoile byamuhaye akazi. Yavuze ko yaje ataramenya neza akazi ari buhabwe ngo yumvaga wenda bari bumuhe ako gukora amasuku. Yagize ati “Nari nzi ko bari bumpe akazi ko gukora mu masuku, ariko Uwiteka yahise abijyamo umuyobozi wanjye arambwita ati akazi kawe ni ak’ubusekirite ujye ureba ikinjiye urebe n’igisohotse ako ni ko kazi kawe”.

Yakomeje aduterera igiparu cy’ibyo bibanzeho cyane mu kiganiro yagiranye n’umukoresha we. Ati”Bambajije ngo urashaka ko tuguha akahe kazi [hahahahaha] ndabambwira nti mu by'ukuri ntabwo nize namwe murebe ikinkwiriye bahise baseka barambwira bati humura natwe turaguha akatakuvuna kuba umusekirite ntabwo bisaba kuba warize”.

Yakomeje avuga ko bamubwiye ko ari butahane amafaranga ibihumbi 50 bimwinjiza mu kazi, banamusaba kuzana umuryango we usanzwe utuye i Huye hafi ye kugira ngo umwegere. Yahise atubwira umushahara bamwemereye kuzajya bamuhemba buri kwezi. Ati”Bambwiye ko bazajya bampemba ibihumbi 70 buri kwezi, ninsubirayo barahita bambwira n’ibindi bijyanye n’amasezerano y’akazi’’.

Yakomeje avuga ko aka ariko kazi ka mbere gakomeye abonye mu mateka y’ubuzima bwe, ku buryo gatandukanye n’ibindi yagiye akora birimo kuragira inka za rubanda n’ibindi biciriritse, bitarenzaga umushahara w’ibihumbi 15 ku kwezi none ubu akaba agiye kujya ahembwa nk’umuntu ufite Dipolome. Yavuze ko agiye kwiteza imbere ku buryo bizamufasha guhangira umurimo umugore we wari usanzwe utunzwe no guca incuro.

Yahishuye ko atari ubwa mbere yari akoze igikorwa cy’ubutwari bwo gutabara abana barohamye. Ati”N’iwacu aho bita i Nyanza, i Nyamagana nabwo narohoye umwana wari warohamye akurikiye ifi iri kureremba, nasanze amaze gusoma nk’akajerekani ka litiro 7’’. Yabwiye INYARWANDA ko nabwo abenshi yasanze barebera nk’uwari usanzwe azi koga, agahita yijugunya mu mazi akamutabara. Yavuze ko uwo mwana yarohoye, ubu yabaye umusore akaba atuye ahitwa mu Gakenyeri i Nyanza.

Mu cyumweru gishije nyuma yo guhabwa ishimwe ry’ibihumbi 50 n’umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba yasuye umuryango we mu cyaro yakirwa nk’Umwami kuko abenshi bari barabonye igikorwa yakoze binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Bunani ubwo yahuraga n'umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge yari kumwe na Gatego

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BUNANI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tina4 years ago
    Wow thanks Doctor Bahati William nawe uzwiho kugira neza Imana iguhe umugisha
  • Nkuranga Jean4 years ago
    Iyo ni imigambi y'Imana muvandi kdi nukuri izaguhemba ibirenze ibyo utekereza gusa uzakomeze ubwo bunyangamugayo





Inyarwanda BACKGROUND