RFL
Kigali

Ghana: Abapolisi babiri bafunzwe bazira kwishimira igitego cya Asante Kotoko

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/02/2020 15:20
0


Igipolisi cyo mu gihugu Ghana cyatangaje ko cyataye muri yombi abapolisi babiri bashinjwa guteshuka ku mahame abagenga ndetse n’imyitwariremibi bagaragaje ubwo bari mu kazi ku mukino wa shampiyona wahuje ikipe ya Asante Kotoko na Hearts of Oak tariki 26 Mutarama 2020.



Abapolisi babiri batatangajwe amazina bari boherejwe mu kazi ko gucunga umutekano kuri Accra Sports Stadium mu murwa mukuru w’igihugu cya Ghana, ku mukino wari wahuje amakipe akunzwe cyane muri iki gihugu, ariyo Asante Kotoko na Hearts of Oak tariki 26 Mutarama 2020.

Ubwo bari mu kazi umukino urimbanyije, ubwo amakipe yombi yanganyaga igitego 1-1, ikipe ya Asante Kotoko yaje gutsinda igitego cya kabiri ku munota hafi wa nyuma kugira ngo umukino urangire, maze aba bapolisi biterera mu bicu bishimira intsinzi ya Asante Kotoko.

Ubwo bitereraga mu kirere bishimira igitego cya Asante kotoko, hafashwe amashusho na Camera yari yabateye imboni, maze ayo mashusho ashyirwa hanze.

Nyuma yuko ayo mashusho yasakaye hose, agera no ku gipolisi cya Ghana, maze gihita gifata umwanzuro wo guta muri yombi aba bapolisi, kubera ko bateshutse kunshingano ndetse n’amahame abagenga bitwara nk’abafana.

Umuvugizi w’igipolisi cya Ghana yatangaje ko iperereza rigikomeje kugira ngo hakusanywe neza ibimenyetso, anatangaza ko igikorwa cyabaye atari cyiza kuko byari gutera imvururu mu bafana, ugasanga hari abahakomerekeye cyangwa bakanapfa.

Mu bihano aba bapolisi bagomba guhamba, ku isonga harimo kutazasubira mu kazi kameze nkaka mu buzima bwabo bwose, bikaba binavugwa ko nibahamwa n’icyaha bazacibwa akayabo k’amafaranga.

Umukino wa Asante Kotoko na Hearts of Oak warangiye ku ntsinzi ya Kotoko y’ibitego 2-1.


Bigoranye Asante Kotoko yatsinze Hearts of Oak ibitego 2-1


Ibyishimo byari byose ku ruhande rwa Kotoko


Igipolisi cya Ghana kiracyakora iperereza





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND