RFL
Kigali

El Shaddai choir yasohoye indirimbo ishishikariza abantu kuba mu buzima bushima Imana-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/02/2020 15:16
0


Korali El Shaddai ikorera umurimo w’ivugabutumwa mu Itorero Inkuru Nziza muri Paruwasi ya Gihogwe, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Mbayeho nshima’, igaragaza amashimwe ku mirimo itangaje Imana yakoze mu rugendo rwabo rw'ivugabutumwa mu ndirimbo.



El Shaddai choir yiganjemo n'abakiri urubyiruko yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Ineza yawe’, Hari igihe’, ‘Ni muhumure’ n’izindi zatumbagije izina ryayo. Ikunzwe n'abatari bacye by'umwihariko mu Itorero Inkuru Nziza aho indirimbo zayo zomora imitima ya benshi cyane cyane abakristo.

Kuri ubu aba baririmbyi bamaze gusohora indirimbo nshya bise 'Mbayeho Nshima'. Iyi korari irashishikariza buri wese uriho kubaho ashima Imana kuko kuba ufite umwuka uhumeka abandi bapfa uko bwije n'uko bukeye ni uko hari icyo Imana igushakaho harimo no kuyishima kuko Imana ikunda amashimwe.


El Shaddai choir yakoze indirimbo isaba abantu guhora bashima

UMVA HANO 'MBAYEHO NSHIMA' INDIRIMBO NSHYA YA KORALI EL SHADDAI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND