RFL
Kigali

Pep.Guardiola yakuriye inzira ku murima abatekereza Messi muri Man. City

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/02/2020 13:07
0


Umunya-Espagne utoza ikipe ya Manchester City Pep Guardiola, yabeshyuje amakuru amaze iminsi yandikwa, anavugwa mu bitangazamakuru binyuranye, aho byavugaga ko Manchester City yifuza gusinyisha rutahizamu wa FC Barcelone Lionel Messi mu mpeshyi itaha.



Mu cyumweru gishize mu bitangazamakuru bitandukanye hacicikanye inkuru ya Lionel Messi ko yifuzwa bikomeye cyane n’iyi kipeiri mu zifite amafaranga menshi ku mugabane w’iburayi, byumwihariko mu gihugu cy’ubwongereza.

Ibi byavuzwe nyuma yuko Messi agaragaje ko atishimye muri iyi kipe, nyuma y’amagambo yatangajwe n’umuyobozi wa Siporo muri FC Barcelone, Eric Abidal, yababaje cyane uyu kizigenza akaba na kapiteni w’iyi kipe.

Nyuma y’amasaha macye ibi bibaye, Messi yongeye kugaragara ashwana n’umunyezamu w’iyi kipe, Andre Ter Stegen, benshi bakavuga ko ishobora kuba ari iminsi ya nyuma ya Lionel Messi muri FC Barcelone.

Amasezerano ya Lionel Messi muri FC Barcelone, harrimo ingingo imwemerera gusohoka muri iyi kipe ku mpera za buri mwaka w’imikino mu gihe uyu mukinnyi yaba abyifuje.

Benshi mu bantu batandukanye basanishije aya masezerano n’ubuzima Messi abayemo muri iyi minsi muri FC Barcelona, binagaragara ko umusaruro atari mwiza, batekereza ko ashobora kuyisohokamo mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.

Amakuru menshi yamwerekezaga muri Manchester City itozwa na Pep.Guardiola wabanye na Messi ubwo yatozaga FC Barcelone, akaba kandi yaranitangarije ko akunda cyane uyu mukinnyi yatoje.

Gusa ariko aya makuru yamaganiwe kure n’umutoza wa Manchester Guardiola, avuga ko iki gitekerezo ntacyo bigeze bagira kandi yifuza ko yasoreza umwuga we muri FC Barcelone.

Yagize ati”Messi ni umukinnyi wa Barcelona, kandi azahagu8ma nibyo nifuza. Ntabwo nshaka kuvuga ku mukinnyi w’indi kipe, ariko ntekereza ko I Catalunha ariho azasoreza urugendo mu mwuga we wo gukina umupira w’amaguru nibyo mwifuriza”.

Muri uyu mwaka w’imikino ntabwo umusaruro uri kuba mwiza muri FC Barcelone, gusa ariko uyu rutahizamu umaze gukina imikino 26 mu mwaka w’imikino wa 2019-2020, yatsinze ibitego 19.


Guardiola yemeje ko Manchester itigeze yifuza Lionel Messi


Messi ntari mu bihe byiza muri Barcelona


Messi yabanye na Guardiola muri Barcelona


Messi ntiyishimye muri Barcelona muri iyi minsi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND