RFL
Kigali

Nyuma y’amezi 9 Liverpool yandagaje FC Barcelone, umugore wa Mo Salah n’uwa Jordan Henderson bibarutse - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/02/2020 14:39
1


Abantu benshi batandukanye, mu bitekerezo bari kunyuza ku mbuga nkoranyambaga, batangajwe n’umugisha Imana yahaye abakinnyi bakinira ikipe ya Liverpool FC, ikabaha abana nyuma y’amezi icyenda yuzuye, Liverpool yandagaje FC Barcelone mu irushanwa rya UEFA Champions League, yaje no kwegukana.



Mohamed Salah na kapiteni Jordan Henderson bakinira ikipe ya Liverpool, bari mu byishimo bikomeye byo kuba abafasha babo babyaye abana ariko icyatumye benshi bacika ururondogoro nuko aba bana bavutse nyuma y’amezi 9 ikipe yabo inyagiye FC Barcelona ibitego 4-0 kandi bari batsinzwe 3-0 I Camp Nou.

Umunyamakuru wa Sky Sports Jeff Stelling yagize ati “Ni ibyishimo kuri Jordan Henderson n’umugore we, Rebecca, bibarutse umwana w’umuhungu uyu munsi. Nta kidasanzwe muri ibyo.”

“Bibarutse nyuma y’amezi icyenda n’umunsi umwe nyuma y’uko Liverpool itsinze FC Barcelone ibitego 4-0 mu mukino wabereye Anfield.”

“Umugore wa Mo Salah, Maggie, na we yabyaye uyu munsi, amezi icyenda n’umunsi umwe nyuma yaho.”

Ababikurikiraniye hafi bavuga ko abo bana baturutse mu byishimo by’intsinzi Liverpool yabonye mu mezi icyenda ashize.

Mohamed Salah na Jordan Henderson ni bamwe mu bakinnyi bafatiye runini Liverpool muri uyu mwaka w’imikino.

Mu mikino itatu iheruka, Salah yatsinze ibitego bine, atanga n’umupira wavuyemo igitego. Henderson ukina mu kibuga hagati, na we ari mu bahabwa amahirwe yo kuba umukinnyi w’umwaka mu Bwongereza.

Henderson yari asanzwe afite abakobwa babiri Elexa na Alba ariko yishimiye ko yakiriye uwa 3 mu gihe Salah we yakiriye umwana wa 2 nawe w’umukobwa.

Mohamedi Salah n’umugore we Magi bafitanye abana babiri b’abakobwa, uyu mukobwa wa kabiri wavutse yahawe izina rya Kayan, akaba akurikira mukuru we witwa Makka Mohamed Salah.


Umugore wa Mo Salah yibarutse umukobwa wa kabiri


Mo Salah n'umugore we Magi


Kapiteni wa Liverpool Jordan Henderson nawe yibarutse


Henderson n'umukobwa we


Henderson n'umugore we Rebecca


Amezi 9 arashize Liverpool inyagiye Barcelone ibitego 4-0 muri UEFA Champions League





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hakizimana jean cloude4 years ago
    Birashimishije pe urugo ruhire kuri bose





Inyarwanda BACKGROUND