RFL
Kigali

Maria Sharapova n’umukunzi we bagarutse ku bihe bidasanzwe bagiriye muri Afurika by'umwihariko mu Rwanda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/02/2020 13:20
0


Mu mpera z’umwaka ushize wa 2019, Umurusiyakazi wamamaye mu mukinno wa Tennis ku Isi, Maria Sharapova n’umukunzi we Alexander, basuye Afurika ubwo bari mu biruhuko. Kuri ubu bakomeje gusangiza abatuye Isi ku bihe byiza bahagiriye by'umwihariko ku budasa, urugwiro ndetse n’ubwiza babonye mu gihugu cy’u Rwanda.



Maria Sharapova n’umukunzi we Alexander basuye igihugu cya Botswana ndetse n’u Rwanda, batemberezwa mu bice bibitse ubwiza nyaburanga muri ibyo bihugu.

Mu nyandiko yasohotse mu kinyamakuru Vogue cyo mu Bwongereza, Sharapova na Alexander bagaruka ku bihe bidasanzwe bagiriye mu Rwanda na Botswana umwaka ushize, aho babonye inyamaswa zinyuranye bagahura n’abantu batandukanye.

Igice cya mbere cy’urugendo, Sharapova n’umukunzi we bakigiriye muri Botswana bageze bwa mbere, maze batemberezwa ahantu nyaburanga hanyuranye muri iki gihugu dore ko hari n’ifoto yifashe ari mu ishyamba rinini.

Muri Botswana baraye muri Wilderness Vumbura Plains amajoro abiri. Ku munsi wa mbere basuye inyamaswa zitandukanye zirimo intare mbere yo kwerekeza mu Rwanda kureba ingagi zitaba ahandi ku Isi.

Alexander avuga ko muri icyo gihugu babonye inyamaswa zitandukanye zirimo intare, imvubu, ingona, imparage, udusumbashyamba n’izindi. Maria yongeraho ko banabonye ingwe n’imwe mu nyamaswa ibarizwa mu muryango w’ibisimba bitanu bikaze cyangwa ‘Big Five’ mu rurimi rw’icyongereza.

Nyuma yo gusura ibyo byiza nyaburanga, Alexander yavuze uburyo berekeje muri Bisate Lodge mu Ruhengeli, hoteli igizwe n’inzu esheshatu ziteye mu buryo bwihariye, aho uba witegeye Ikirunga cya Bisoke n’indi misozi itatse u Rwanda.

Yagize ati “Ni mu gihe cy’imvura, turagerageza kota ku muriro ku mugoroba, ari nako tureba uko ibihe bigenda bihinduka buri minota 30. Batubwiye ko inkende ndetse rimwe na rimwe ingagi zishobora kuza hafi y’inzu.”

Maria Sharapova ahita avuga uburyo babonye inkende mbere y’ingagi, ariko aho baziboneye, bifuje kuba baramaranye nazo igihe cyose bamaze basura ibyiza by’aka karere.

Yakomeje “Uburyo uhura n’ibi bisamuntu wiyoroheje ntabwo nzabyibagirwa. Ni umunsi wacu wa nyuma, ariko ntabwo nshaka kuhava.”

Alexander avuga uburyo mu ijoro ryabo rya nyuma mbere yo gusura Johannesburg muri Afurika y’Epfo, batewe ishema no guhura na Perezida Paul Kagame.

Maria Sharapova uri ku mwanya wa 369 ku rutonde rw’abakinnyi ba Tennis ku Isi mu cyiciro cy’abagore nyuma yo gukina amarushanwa macye mu mwaka ushize, yabaye nimero ya mbere ku Isi guhera mu 2005.


Sharapova n'umukunzi we Alexander basuye ingagi zo mu birunga


Sharapova yishimiye urugwiro rw'abanyarwanda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND