RFL
Kigali

Ruboneza Dodos yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye yise 'Jambo'-VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:9/02/2020 11:20
0


Ruboneza Dodos umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yashyize hanze amashusho y'indirimbo yise Jambo yiganjemo amagambo yo gushima Imana ku byo yamukoreye.



Ruboneza Dodos washyize hanze amashusho y'indirimbo Jambo ni umuhanzi w'indirimbo zihimbaza Imana, ukorera muri Moriox MUSIC. "Imana yaraturinze kuva tukivuka kugeza ubu ikiturinze, si imbaraga zacu ahubwo nk'abakristo tuba dukwiye guhindukira tukareba aho twavuye n'uwahadukuye. Jambo twese turamuzi Jambo ni we dukwiye gushima nk'uko nabishyize muri iriya ndirimbo nshya nasohoye. Twese dushime". Ruboneza Dodos

Nk'uko yakomeje abivuga yavuze ko afite inshingano zo gukiza ikiremwamuntu binyuze mu ndirimbo ze abifashijwemo n'Imana. Uyu muhanzi urambye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana avuga ko muri uyu mwaka wa 2020 afite intego yo kurushaho kwamamaza ubutumwa bw’umwami Yesu Kristo. Yagize ati:

“Nta gushidikanya uyu ni umwaka wo kurushaho kwaguka mu mwami Yesu dukora cyane. Njye rero mfite ingamba zo kwagura no kumenyekanisha Ijambo ry'Imana binyuze mu ndirimbo zitanga ubutumwa bwiza buruhura roho. Uyu mwaka nzibanda cyane mu gukangurira abantu gukunda no gukorera Imana bakisunga umwami Yesu Kristo kuko ariwe nzira y’ukuri n’ubugingo".

REBA HANO 'JAMBO' YA RUBONEZA DODOS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND