Airtel Rwanda
Kigali

Bigoranye Kiyovu Sport yikuye imbere ya Musanze FC mu mukino wari uryoheye ijisho – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/02/2020 21:40
0

Kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Mumena, ikipe ya Kiyovu Sport yahatsindiye Musanze Fc igitego kimwe ku busa mu mukino wari ukomeye cyane kandi wihutaga, wanabonetsemo amahirwe menshi yo gutsinda ku mpande zombi ariko bikanga.



Kiyovu Sports yazamuye urwego rw’imikinire ku bwa Ruremesha Emmanuel uri kuyitoza muri iki gihe, buri wese bagiye guhura aza yikanga anikandagira kubera umupira unogeye ishisho iyi kipe isigaye ikina.

Nyuma yo Kugaragaza urwego ruri hejuru mu irushanwa ry’ubutwari ndetse no ku mukino uheruka bakinnye na AS Kigali mu gikombe cy’Amahoro, Kiyovu yongeye gutera umupira mwiza imbere y’ikipe ya Musanze FC nayo yivuguruye ku buryo bugaragara.

Kiyovu Sport yatanze Musanze FC kwinjira mu mukino, dore ko yanabyaje umusaruro ayo mahirwe hakiri kaqre cyane, ubwo Saba Robert mu minota itandatu gusa y’umukino yatunguye umunyezamu Ndoli Jean Claude, amutera ishoti rikomeye cyane umupira uruhukira mu rushundura.

Musanze FC yaje kwinjira mu mukino, itangira kubonana neza mu kibuga hagati, inarema uburyo bwinshi bwari kuvamo ibitego ariko amahirwe ntabasekere, dore ko umunyezamu wa Kiyovu Sport Nzeyurwanda Djihad yababereye ibamba.

Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye Kiyovu Sport iri imbere n’igitego 1-0.

Mu gice cya Kabiri, Kiyovu Sport yatangiye isatira cyane izamu rya Musanze Fc, ariko umunyezamu Ndoli Jean Claude agaragaza ko ari umunyezamu ukomeye arokora iyi kipe inshuro nyinshi.

Musanze FC nayo yanyuzagamo igashakisha uburyo yakwishyura igitego ariko biranga, iminota 90 y’umukino irangira Kiyovu Sport yegukanye amanota atatu ku ntsinzi y’igitego kimwe ku busa bwa Musanze FC.

Gutsinda uyu mukino byafashije Kiyovu Sports kugaruka mu makipe ane yambere, aho yagize amanota 29, ikaba irusha Mukura iyikurikiye inota rimwe ariko, Mukura ikaba igifite umukino izakina kuri iki Cyumweru, Mu gihe Musanze FC yo iri ku mwanya wa 13 n’amanota 19.

DORE UKO IMIKINO Y'UMUNSI WA 19 YAGENZE

Ku wa Gatanu Tariki 07/02/2020

Police FC 2-0 Gasogi United 

Ku wa Gatandatu Tariki 08/02/2020

Espoir FC 0-5 Sunrise FC 

AS Muhanga 0-1 Heroes FC 

SC Kiyovu 1-0 Musanze FC

AS Kigali 2-0 Etincelles FC 

Ku Cyumweru Tariki 09/02/2020

Bugesera FC vs Rayon Sports FC (Bugesera Stadium, 15h:00’)

APR FC vs Marines FC (Kigali Stadium, 15h:00’)

Mukura VS vs Gicumbi FC (Huye Stadium, 15h:00’)

AMAFOTO YO KU MUKINO WA KIYOVU SPORT NA MUSANZE FC


Abakinnyi 11 ba Kiyovu Sport babanje mu kibuga


Abakinnyi 11 ba Musanze FC babanje mu kibuga


Abakapiteni ku mpande zombi batombora amazamu


Abatoza ba Kiyovu Sport Ruremesha na Mutarambirwa



Saba Robert watsindiye Kiyovu Sport igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino


Saba aba yagerageje uburyo bwose


Kapiteni wa Kiyovu Serumogo Ally


Ndoli Jean Claude urindira Musanze FC yayifashije muri uyu mukino


Ndayisaba Hamidu yigaragaje muri uyu mukino

Ni umukino warimo amakosa menshi

Adel utoza Musanze FC











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND