RFL
Kigali

Menya impamvu Djabel yishimira gutanga imipira ivamo ibitego kuruta kubitsinda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/02/2020 15:26
0


Umukinnyi wo hagati ufasha ba rutahizamu muri APR FC ndetse n’Ikipe y’Igihugu Amavubi Manishimwe Djabel, yatangaje ko ashimishwa cyane no gutanga umupira uvamo igitego kurusha uko we yakwitsindira kuko akunda gukinana na bagenzi be kurusha kwiharira ku giti cye.



Uyu musore wisanze mu mukino w’abatoza bashya ba APR FC b’abanya Maroc bayobowe na Mohammed Adil Erradi ndetse n’umwungirije Nabyl Bekraoui amaze gutanga imipira 10 ibyara ibitego ndetse ni umwe mu bahise begukana umwanya uhoraho muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu nyuma yo kuyerekezamo avuye muri Rayon Sports mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2018-19.

Djabel w’imyaka 21, asanga abakinnyi bakina ku mwanya nk’uwe batagakwiye kwinjira mu kibuga bafite intego ziganisha ku myitwarire yabo ku giti cyabo, ahubwo bagaharaniye gukorera hamwe nk’ikipe bikaba byababashisha gukinana na bagenzi babo ari nabwo uburyo bwo gutanga imipira ibyara ibitego burumbuka, gutera mu izamu bigakorwa ari uko umukinnyi yizeye neza ko inshundura zishobora kumufungukira mu buryo bworoshye.

Mu kiganiro yagiranye n’urubuga rw’iyi kipe, yatangaje byinshi ku mikinire yakuranye yo gusangira intsinzi na bagenzi be byagiye bimubashisha kwitwara neza aho yagiye akina hose.

Yagize ati: ”Kuva nkiri umwana nahoraga ninjirana mu kibuga intego y’intsinzi ku ikipe yanjye kuko mparanira gukinana na bagenzi banjye kurusha uko nakwireba ku giti cyanjye, kuko ari byo bigira umukinnyi mwiza kurushaho, uramutse umpitishijemo gusoza shampiyona nyoboye abatsinze ibitego byinshi cyangwa gutwara igikombe, nahitamo gutwara igikombe kuko ari byo bitumbagiza agaciro kanjye, ni yo mpamvu iyo turi mu mukino hagati ibintu bimpora mu bitekerezo nkanabigira intego ya buri munsi ari uguha umupira mugenzi wanjye agatsinda.”

Yakomeje agira ati: ”Uyu ni umwaka wa kane  nkina mu cyiciro cya mbere, imyaka itatu namaze muri Rayon Sports natanze imipira 59 yabyaye ibitego ndetse n’ibitego 23, urumva ko imipira ibyara itangana na byo akenshi kuri njye ihora ari myinshi.”

”Nkina mu mwanya ufasha ba rutahizamu kandi uyu mwanya niwo ikipe iba yubakiyego umukino, iyo wakiriye neza imipira iva hagati mu kibuga ukayitanga neza kuri ba rutahizamu akazi kawe uba wakujuje neza cyane.”

Djabel ni umwe mu nkingi za mwamba za APR FC dore ko mu bitego 33 APR FC imaze gutsinda muri shampiyona y’uyu mwaka, amaze kugira uruhare muri 11, harimo ibitego bine ndetse n’imipira irindwi yabibyaye.


Umukino APR FC yatsinzemo Etoile de l'EST mu gikomnbe cy'Amahoro Djabel yari kapiteni


Djabel ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini APR FC


Djabel ari mu ba mbere mu bamaze gutanga imipira ivamo ibitego







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND