RFL
Kigali

Cristiano Ronaldo yatunguwe n’umukunzi we amuha imodoka ya Miliyoni 736 Frw

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/02/2020 13:39
0


Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Portugal, ukinira ikipe ya Juventus yo mu gihugu cy’u Butaliyani, Cristiano Ronaldo, yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 35 atungurwa n’umugore we wamugeneye impano y’imodoka nshya ihenze cyane iri mu bwoko bwa Mercedes Benz BRABUS ifite agaciro k’ibihumbi 600£.



Ku mugoroba wo kuwa 05 Gashyantare 2020, Cristiano yatunguwe n’umukunzi we, Georgina Rodriguez, amuha imodoka nshya ya Mercedes Benz BRABUS ubwo bari basohokeye muri Ristorante Casa Fiore yo mu Mujyi wa Turin mu Butaliyani.

Amashusho yashyizwe hanze na Georgina Rodriguez w’imyaka 26, yakurikiwe n’amagambo agira ati “Ndagushimira mugabo w’ubuzima bwanjye!” Ni iby’agaciro kujyana urukundo rwacu mu mpano yawe!”

Iyi modoka umukunzi wa Cristiano Ronaldo yamuhaye, ifite agaciro k’ibihumbi 600£, ushyize mu manyarwanda angana na miliyoni 736.

Aganira na Piers Morgan kuri ITV, Ronaldo yagize ati “Yaramfashije cyane. Birumvikana rwose, turakundana. Umunsi umwe tuzashyingiranwa. Ni uwo umubyeyi wanjye yifuzaga.”

Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo, atunze imodoka zigera kuri 20, zirimo Bugatti La Voiture Noire bivugwa ko ari yo modoka ihenze yakozwe.

Ronaldo watangiye gukundana na Georgina mu 2016, aherutse gutangaza ko umunsi umwe bazashyingiranwa ndetse uyu mukunzi we ari we wifuzwaga n’umubyeyi we, Maria Dolores dos Santos Aveiro.

Kuva bombi bamenyanye mu myaka ine ishize, Ronaldo na Georgina bamaze kubyarana Alana Martina, wavutse tariki ya 12 Ugushyingo 2017, yiyongera ku bandi bana batatu b’uyu mukinnyi aribo; Cristiano Jr wavutse mu 2010, Mateo Ronaldo na Eva Maria bavutse ku wa 8 Kamena 2017.

Cristiano aherutse guca agahigo muri shampiyona y’u Butaliyani ubwo yuzuzaga ibitego 50 mu mikino 70 amaze gukinira Juventus de Turin, uyu mugabo w’imyaka 35 afite gahunda yo gufasha iyi kipe kwegukana igikombe cya UEFA Champions League.


Imodoka Georgina yageneye umukunzi we Cristiano


Georgina akundanye cyane na Cristiano Ronaldo








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND