RFL
Kigali

Ni ubwa mbere nabonye Tombola imeze kuriya mu mupira w’amaguru ku Isi – Eric Nshimiyimana

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/02/2020 19:16
0


Umutoza mukuru wa AS Kigali Eric Nshimiyimana yinubiye bikomeye uburyo tombola y’ijonjora ry’ibanze mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro mu mwaka w’imikino wa 2019-2020 ryagenze, aho AS Kigali yegukanye igikombe cy’Amahoro umwaka ushize, ku ikubitiro izatangira yesurana na Kiyovu Sport bahuye ku mukino wa nyuma.



Ibi Eric yabitangaje nyuma y’umukino wa gicuti AS Kigali yari imaze gutsindwamo na Rayon Sports igitego kimwe ku busa kuri iki cyumweru, aho yagaragaje ko yatangajwe n’uburyo tombola yakozwemo aho amakipe yahuriye ku mukino wa gnyuma umwaka ushize, ahita ahurira mu ijonjora rya mbere umwaka ukurikiyeho.

Eric avuga ko yarwanyije uburyo iyi tombola yakozwemo, ariko ntihagira igikorwa asaba ko hajya hakorwa ibintu binyuze mu mucyo kandi mu buryo bukwiye, kuko kuri we ntiyumvisha uburyo amakipe nk’aya y’ubukombe uburyo ahurira mu ijonjora rya mbere, avuga ko hari icyiciro amakipe nk’aya aba adakwiye gukina.

Yagize ati” Ibi ntabwo bitangiye ubu kuko n’umwaka ushize niko byagenze. Icyo gihe nagiye mu nama yo gutegura Igikombe cy’Amahoro ndabibaza, ibi ni mu Rwanda gusa tubikora, hari urwego amakipe agomba gutangiriraho.”

“Uwansubije yarambwiye ngo reka zose tuzishyire hamwe bice mu mucyo. Nk’ubu twakinnye umukino wa nyuma, bakavuze bati niba dutangiriye muri 1/16, reka zimwe zitangirire muri 1/8. Turabyakira nta kundi ubwo imwe nivamo tuzakomeza.”

Mu mwaka ushize, AS Kigali yasezerewe na Rayon Sports muri iki cyiciro cy’ijonjora ry’ibanze, igarurwa mu irushanwa nk’ikipe yatsinzwe bidakabije, yongera guhura na Rayon Sports muri ½ iyikuramo, ndetse inegukana irushanwa.

Gusa ariko nubundi abakurikiranira hafi umupira w’amaguru basanga iri jonjora ry’ibanze mu Gikombe cy’Amahoro nta kinini rivuze mu gihe ryitabiriwe n’amakipe yose kuko hazasohokamo amakipe umunani gusa, aho kuba 12 (ane yatsinzwe bidakabije azakomeza).

Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka kizatangira kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Gashyantare 2020, aho cyitabiriwe n’amakipe 14 yo mu cyiciro cya mbere n’ayandi 10 yo mu cyiciro cya kabiri.

 Uko amakipe azahura mu mikino ya mbere y’ijonjora ry’ibanze:

Ku wa Kabiri tariki ya 4 Gashyantare 2020

ü  Mukura VS&L vs Bugesera FC (Stade Huye, 15h:00’)

ü  AS Muhanga vs Interforce FC (Stade Muhanga, 15h:00’)

ü  APR FC vs Etoile de l’Est (Stade de Kigali, 15h:00’)

ü  Gorilla FC vs Marines FC (Kicukiro, 15h:00’)

ü  Espoir FC vs Sunrise FC (Rusizi, 15h:00’)

ü  Musanze FC vs Police FC (Stade Ubworoherane, 15h:00’)

Ku wa Gatatu tariki ya 5 Gashyantare 2020

ü  Rayon Sports FC vs Intare FC (Stade de Kigali, 15h:00’)

ü  SC Kiyovu vs AS Kigali (Stade Mumena, 15h:00’)

ü  Rutsiro FC vs Pepiniere FC (Rutsiro, 15h:00’)

ü  Impeesa FC vs Etincelles FC (Camp Kigali, 15h:00’)

ü  ASPOR LTD vs Vision FC (Shyorongi, 15h:00’)

ü  Rwamagana FC vs Gicumbi FC (Rwamagana ku kibuga cya Polisi, 15h:00’)


Eric avuga ko yatangajwe n'uburyo tombola y'igikombe cy'amagoro yagenze


Eric avuga ko hari ibyiciri amakipe atakabaye akina


AS Kigali iratangira yesurana na Kiyovu Sport ku ikubitiro







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND