RFL
Kigali

Kylian Mbappe ashobora gufatirwa ibihano muri PSG azira agasuzuguro

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/02/2020 9:40
0


Nyuma yo gusimbuzwa ku munota wa 68, nyuma yuko ikipe ya PSG yari imaze kunyagira ikipe ya Montpellier ibitego 4-0 birimo n’icya Mbappe, uyu musore ntiyabyakiriye neza maze ahitamo gutonganya umutoza Thomas asa n’umubwira amagambo atari meza ashobora no gutuma afatirwa ibihano.



Ibyo Klyan Mbappe yakoze, benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru ku Isi biganjemo abakunzi ba PSG, babifashe nk’agasuzuguro, aho batiyumvisha uburyo umukinnyi nka Mbappe ukiri muto, ufite akazoza keza yatangira kwitwara nabi asuzugura umutoza we.

Nubwo ntacyo ubuyobozi bwa PSG buratangaza ariko amakuru ava imbere mu buyobozi bw’iyi kipe avuga ko ashobora kuzahagarikwa imikino runaka adakina, akanacibwa amafaranga ndetse akanihanangirizwa kugira ngo atazongera kugaragaza imyatwariri nk’iyo yagaragaje ku mukino wa Montpellier.

Nyuma y’umukino umutoza Tuchel yagize icyo atangaza ku myitwarire ya Klyan Mbappe.

yagize ati “Ntabwo iriya ari isura nziza gusa ntabwo tubaye ikipe ya mbere igaragayemo iriya myitwarire.Nahuye nabyo no muri Dortmund.Ntabwo ari byiza kuko bituma haboneka impamvu nyinshi,birangaza benshi.Ntabwo nagize umujinya ariko narakaye kuko ntabwo byari bikwiriye.”

Mauro Icardi niwe wasimbuye Mbappe ku munota wa 68 gusa uyu Mufaransa ukiri muto yasohotse yivovota ndetse abwira amagambo asa n’atari meza mutoza Thomas Tuchel.

Mbappe yerekeje ku ntebe y’abasimbura arakaye cyane bituma benshi ntibatinye kuvuga ko uyu musore yarengereye.

Mbappe amaze gutsinda ibitego 14 ndetse yanatanze imipira 5 yavuyemo ibitego mu mikino 16 amaze gukina muri shampiyona y’ubufaransa izwi nkia Ligue 1 uyu mwaka.


Mbappe yagaragaye abwira umutoza we amagambo atari meza nyuma yo kumusimbuza


Mbappe ntiyishimiye gusimburwa na Icardi





Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND