RFL
Kigali

Perezida wa FIFA Infantino yasabye ko CAN yajya ikinwa nk’igikombe cy’Isi ikaba rimwe mu myaka ine

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/02/2020 10:31
0


Umukuru w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi izwi nka FIFA Gianni Infantino, yasabye ko igikombe cya Afurika (CAN) cyakinwaga inshuro imwe mu myaka ibiri cyahindurirwa ingengabihe kikajya gikinwa rimwe mu myaka ine, aho buri gihugu cyasabwa kugira Stade nziza yakwakira amarushanwa yo ku rwego mpuzamahanga.



Ibi Gianni Infantino yabivuze kuri uyu wa Gatandatu mu mwiherero wahuje abayobozi batandukanye b’Umupira w’amaguru n’impuguke zitandukanye, uri kubera muri Maroc mu Mujyi wa Rabat.

Perezida wa FIFA, Infantino, yibanze ku nkingi eshatu zizahurirwaho na FIFA n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), arizo “Imisifurire, ishoramari mu mupira n’iterambere ry’amarushanwa”, nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa interineti rwa FIFA.

Yagize ati “Icyo mbasaba, ni icyemezo cyanyu, ni ahanyu ho kuganira mukareba niba Igikombe cya Afurika cyajya kiba mu myaka ine. Birumvikana mugomba gukora ku buryo amafaranga mwahomba, mwahita muyagaruza muri iyo myaka ine ndetse akaba yanakwikuba kugera ku nshuro esheshatu”.

Perezida wa FIFA yasabye ibi mu gihe CAN 2021 yamaze kugarurwa muri Mutarama na Gashyantare ntibyishimirwe n’amakipe y’i Burayi ndetse no mu mpeshyi yaherukaga gushyirwa mu 2019, ikaba izajya ihurirana n’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kigiye kujya gikinwa mu buryo bushya.

Buri gihugu muri 54 by’abanyamuryango ba CAF na FIFA, kigomba kugira byibuze Stade iri ku rwego rwo hejuru nk’uko byasabwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino.

Igihugu gisanzwe gifite iyi Stade, inkunga cyari guhabwa ishobora kwifashishwa mu kubaka ibindi bikorwaremezo.

Ku bijyanye n’ishoramari, FIFA na CAF bizafatanya gushaka abafatanyabikorwa ku buryo hashobora kuboneka miliyari y’amadolari izafasha kubaka ibikorwaremezo by’igihe kirekire ku mugabane wa Afurika.


Infantino yifuza ko CAN yajya iba rimwe mu myaka ine ubu hakubakwa ibikorwa remezo

Infantino yari mu muhango wo gutanga igikombe cya Afurika 2019 cyabereye mu Misiri





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND