RFL
Kigali

Uwakoze ikosa ryateye impanuka yahitanye Kobe Bryant yamenyekanye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/02/2020 13:55
0


Abayobozi bavuga ko habayeho uburangare bukomeye kuko indege ya kajugujugu yari itwaye Kobe Bryant wabaye icyamamare mu mukino wa basketball, umukobwa we n'abandi bantu barindwi ubwo yakoraga impanuka, itari ifite uruhushya rwo kuguruka mu kirere kirimo igihu.



Kompanyi Island Express Helicopters yari yemerewe gusa gukora mu gihe umupilote ashobora kubona neza aho ari kwerekeza mu gihe atwaye indege, nkuko ubuyobozi bubivuga.

Amakuru avuga ko umupilote w'iyo ndege yari afite uruhushya rwo gutwara kajugujugu akoresheje gusa ibikoresho biri imbere mu cyumba cyicarwamo n'abapilote.

Ariko bishoboka ko yari afite ubunararibonye bucye mu gukoresha ubwo buryo, nkuko impuguke ziri gukora iperereza ku cyateye impanuka yahitanye abantu 9 barimo Kobe n’umukobwa we zibivuga. Ibyo ni ukubera ko hari ibyo yakumirwagaho na kompanyi ye bitewe n'uruhushya rwayo rwo gukora.

Keith Holloway, umuvugizi w'ikigo cyita ku mutekano mu gutwara abantu n'ibintu (NTSB), yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko kompanyi Island Express Helicopters yari yemerewe gusa gukora mu gihe umupilote ashobora kubona neza aho ari kwerekeza mu gihe atwaye indege ari ku manywa.

Avuga ko iyo kompanyi itari yemerewe gutwara ikoresheje gusa ibikoresho byo mu cyumba cy'umupilote.

Bwana Holloway yongeyeho ko bitazwi niba Ara Zobayan wari utwaye iyo ndege yari arimo gukoresha ibyo bikoresho gusa mu gihe iyo mpanuka yabaga.

Bwana Zobayan yari afite uruhushya rwo gutwara akoresheje ibyo bikoresho byo mu cyumba cy'umupilote, nkuko Kurt Deetz wahoze ari umupilote muri iyo kompanyi yabibwiye igitangazamakuru Forbes, na we kandi akaba yaratwaye Bryant mu gihe cy'imyaka ibiri.

Ariko yongeyeho ati: "Sinzi niba hari ubunararibonye nyabwo yari afite mu bicu imbere".

Isabwe kugira icyo ibivuzeho, kompanyi Island Express yasabye ko byabazwa ikigo NTSB.

Ku wa kane w'iki cyumweru, iyo kompanyi yavuze ko ihagaritse ibikorwa byayo.

Icyateye iyo mpanuka yo mu kirere cyabuditsemo ibicu cyo mu burengerazuba bw'umujyi wa Los Angeles kiracyakorwaho iperereza.

Byitezwe ko ibyarivuyemo by'ibanze bizatangazwa mu minsi hafi 10 iri imbere.

Iyo kajugujugu yo mu bwoko bwa Sikorsky S-76B yahanukiye ku musozi hafi y'umujyi wa Calabasas uri muri Los Angeles muri leta ya California, mu gitondo cyo cyumweru gishize.

Bryant yari mu nzira agiye gutoza ikipe ya basketball yakinagamo umukobwa we mu marushanwa y'urubyiruko yo muri ako gace, ku kibuga cya Mamba Sports Academy.


Haracyakorwa iperereza ku cyateye impanuka y'indege yahitanye Kabe n'abandi umunani




Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND