RFL
Kigali

Muhadjiri Hakizimana ashobora kwisanga muri APR FC nyuma yo gusesa amasezerano muri Emirates Club

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/02/2020 13:15
0


Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi,Hakizimana Muhadjiri, yatangaje ko agiye gusesa amaezerano n’ikipe ya Emirates Club yo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu yakiniraga kubera kubera ko itigeze yubaha ibikubiye mu masezerano bagiranye ayigeramo, akaba atangaza k muri uku kwezi azagaruka mu Rwanda.



Muhadjiri yari yarasinyiye amasezerano y’imyaka 3 muri Nyakanga 2019, mu ikipe ya Emirates Club, gusa ariko kuva yayigeramo ntiyamuhaye amahirwe yo gukina nkuko yabyifuzaga, kuko yabuze umwanya uhoraho wo kubanza mu kibuga, yewe yanasimbura agakina iminota micye cyane kandi rimwe na rimwe, ku bury atekereza akazoza ke muri iyi kipe akakabura .

Mu kiganiro uyu mukinnyi yagiranye n’ikinyamakuru Funclub dukesha iyi nkuru,Muhadjiri yavuze ko agiye gusesa amasezerano na Emirates yarangiza akagaruka mu Rwanda gushaka ikipe, dore ko azaba yigurisha(Free Agent).

Yagize ati"Nibyo. Mu kwezi gutaha nzaba ndi i Kigali kandi nzaba ndi free agent kuko ngiye gusesa amasezerano n’ikipe yanjye. Gusa ubu ndacyari umukinnyi wa Emilates Club kugeza ubu."

Nubwo byavuzwe ko uyu musore yifujwe na Rayon Sports kandi ishobora kumusinyisha mu gihe yaba agarutse mu Rwanda, andi makuru kandi yizewe nuko uyu musore n’ubundi uri ku rutonde rw’ikipe ya APR FC mu bakinnyi yagombaga kwifashisha muri uyu mwaka w’imikino, azahita ayigarukamo ntayandi mananiza.

Muhadjiri akaba yari amaze amezi arindwi gusa mu ikipe ya Emirates Club, byavuzwe ko yashatse kumwirukana mu minsi micye ishize.


Muhadjiri yari yageze muri iyi kipe mu mezi arindwi ashize bamuhimba akazina ka Hakimo


Muhadjiri ni rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi


Muhadjiri ashobora kongera kwisanga muri APR FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND