Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi,Hakizimana Muhadjiri, yatangaje ko agiye gusesa amaezerano n’ikipe ya Emirates Club yo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu yakiniraga kubera kubera ko itigeze yubaha ibikubiye mu masezerano bagiranye ayigeramo, akaba atangaza k muri uku kwezi azagaruka mu Rwanda.
Muhadjiri
yari yarasinyiye amasezerano y’imyaka 3 muri Nyakanga 2019, mu ikipe ya
Emirates Club, gusa ariko kuva yayigeramo ntiyamuhaye amahirwe yo gukina nkuko
yabyifuzaga, kuko yabuze umwanya uhoraho wo kubanza mu kibuga, yewe yanasimbura
agakina iminota micye cyane kandi rimwe na rimwe, ku bury atekereza akazoza ke muri
iyi kipe akakabura .
Mu
kiganiro uyu mukinnyi yagiranye n’ikinyamakuru Funclub dukesha iyi
nkuru,Muhadjiri yavuze ko agiye gusesa amasezerano na Emirates yarangiza
akagaruka mu Rwanda gushaka ikipe, dore ko azaba yigurisha(Free Agent).
Yagize
ati"Nibyo. Mu kwezi gutaha nzaba ndi i Kigali kandi nzaba ndi free agent
kuko ngiye gusesa amasezerano n’ikipe yanjye. Gusa ubu ndacyari umukinnyi wa
Emilates Club kugeza ubu."
Nubwo
byavuzwe ko uyu musore yifujwe na Rayon Sports kandi ishobora kumusinyisha mu
gihe yaba agarutse mu Rwanda, andi makuru kandi yizewe nuko uyu musore n’ubundi
uri ku rutonde rw’ikipe ya APR FC mu bakinnyi yagombaga kwifashisha muri uyu
mwaka w’imikino, azahita ayigarukamo ntayandi mananiza.
Muhadjiri
akaba yari amaze amezi arindwi gusa mu ikipe ya Emirates Club, byavuzwe ko
yashatse kumwirukana mu minsi micye ishize.
Muhadjiri yari yageze muri iyi kipe mu mezi arindwi ashize bamuhimba akazina ka Hakimo
Muhadjiri ni rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi
TANGA IGITECYEREZO