RFL
Kigali

Elon Musk; Umukire wa 28 ku Isi nyiri ibigo SpaceX na Tesla yinjiye mu muziki

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:1/02/2020 8:38
1


Tariki 30 Mutarama 2020 ni bwo indirimbo y'umunyamibigwi mu bijyanye n’isanzure binyuze mu kigo cye SpaceX ndetse akaba na nyiri ikigo cya Tesla gikora imodoka z'agatangaza Elon Musk yasoye indirimbo ye ya mbere “Don’t doubt your vibe”.



Elon Musk ni ishyiga ry’inyuma mu ikoranabuhanga rigezweho ndetse akaba ari umwe mu bakire bari ku Isi kuko ari ku myanya wa 28 akaba yibitseho agera kuri miliyaridi 34.3 z’amadorali y’Amarika nk'uko bitangazwa na forbes.com. Ni inzobere iri mu bari gusarura agatubutse mu isanzure. 

Mu magambo ye ati “Ndumva mfite inyota yo gukora bimwe mu byo nakabaye narakoze nkiri urubyiruko” Nyuma yo gutangaza aya magambo benshi bahise bibaza bati "Uyu mugabo wasanga ari ameshyengo yibereyemo, gusa yarakomeje. Nubwo bashidikanyaga kuri uyu wa Kane nibwo yasoye iyi ndirimbo yakoze iri mu buryo bwa 'Electronic dance music.'Elon Ubwo yafatwaga amafoto ari muri studio 

Amwe mu magambo uyu mukire yavuze muri iyi ndirimbo yagize ati ”Don’t doubt your vibe, because it’s true. Don’t doubt your vibe, because it’s you”. Mu Kinyarwanda ugenekereje bishatse kuvuga ngo "Wikwitiranya ibyuyumviro byawe kuko ari ukuri, wikwitiranya ibyuyumviro byawe kubera ko ari wowe". Iyi ndirimbo ifite iminota igera kuri 4

Elon amaze guhindura izina rye kuri Twitter 

Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo uyu mukire yahise ahindura izina rye kuri twitter yiyita E.D.M (Electronic dance music), ni ukuvuga abantu bazi iyi njyana akenshi zikoreshwa mu tubyiniro cyane aho ziba zibyinitse ariko harimo amagambo macye. 

Uyu mugabo iyi Electronic dance music Track ye ubu abantu bari kuyumva kuri soundCloud nubwo no kuri Youtube hari abantu batangiye kuyishyiraho gusa mu rwego rwo kuyimenyakanisha yavugaga ko abantu bayibona kuri soundclouds.

Nk’ibisanzwe abantu bazi uyu mugabo bavuga ko kuri we gutsindwa ari icyago ndetse ko n'iyo bimubayeho abifata nko kwiga cyangwa amahugurwa akomeye. Elon Musk afite inkomoko mu gihugu cya Afrika y'Epfo. Ni umuhanga bidasanzwe kuko ku myaka 12 yakoze program ya mudasobwa arayigurisha ndetse benshi bemeze ko ariho ubucuruzi bwe bwatangiriye.  

Ubu isi yose iri kwibaza iby'uyu mugabo waciye agahigo ko kuba ari we mukire wo muri iki kinyejana ubashije gukora indirimbo igasohoka abantu bakayumva.

Ese ni iki kiri nyuma y'ibi byishimo by’umuherwe byatumye akora indirimbo?

Benshi mu basesenguzi mu bucuruzi bavuga ko ikigo cy'uyu mugabo cyitwa “Tesla” kimaze kugira inyungu nyinshi muri iki gihembye ku buryo yikubye iyari yitezwe, ibi bikaba byaramuteye guhimbarwa bituma ajya gukora indirimbo iri mu njyana asanzwe akunda.

Umunyarwanda yabivuze neza ati “Akuzuye umutima gasesekara kumunwa”. Uyu mukire ubusanzwe abaho mu buzima busa n'ubwa gisitari ariko buciriritse cyane kuko ni gacye uzamubona afite ibikabyo bihambaye. Akunda kwambara ama jeans ndetse n'amakote ya jacket bisanzwe. Ati” Don’t disturb your vibe”. Ubuzima nta forumire bugira tububeho neza kandi dukora ibirangamiye intumbero nziza twihaye kandi ntawe tubangamira.

Src: fastcompany.com,etcanada.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • RUGAMBA4 years ago
    yewe ndumva mugenziwajye yateye imbere kukomubakire ndimo turamwemera





Inyarwanda BACKGROUND