RFL
Kigali

Minisitiri Mimosa yaganiriye n’intumwa za PSG ku itangizwa ry’ishuri ry’umupira w’amaguru mu Rwanda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:31/01/2020 10:54
0


Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Hon. Munyangaju Aurore Mimosa yakiriye intumwa ziturutse mu Bufaransa mu ikipe ya PSG iyoboye izindi muri iki gihugu, baganira kuri gahunda iyi kipe ifite yo kubaka no gutangiza ishuri ryigisha umupira w’amaguru mu Rwanda.



Mu ntangiriro z’Ukuboza 2019 nibwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubukerarugendo, RDB, cyatangaje ko cyatangiye ubufatanye na PSG buzamara imyaka itatu bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo.

RDB yatangaje ko ubu bufatanye buzafasha abakurikira PSG n’Isi muri rusange kumenya ibyiza bitatse u Rwanda, umuco n’udushya twaruhangwamo kimwe n’ibicuruzwa bigezweho birukorerwamo, bya ‘Made in Rwanda’, muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’.

Nubwo intego ya mbere y’ubu bufatanye ari ukwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda(Visit Rwanda), iyi kipe yemeye ko izafasha mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ariyo mpamvu kuri uyu wa Kane izi ntumwa zasesekaye mu Rwanda zinahura na Minisitiri Aurore Mimosa bagirana ibiganiro birambuye.

Nubwo intego ya mbere y’ubu bufatanye ari ukwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda(Visit Rwanda),iyi kipe yemeye ko izafasha mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ariy mpamvu kuri uyu wa Kane izi ntumwa zahuye na Madamu Mimosa.

Nkuko bigaragara ku rukuta rwa Twitter rwa MINISPOR, Minisitiri Mimosa n’intumwa za PSG baganiriye kuri gahunda y’iyi kipe yo kubaka ishuri ryigisha umupira w’amaguru mu Rwanda n’uburyo hanozwa imikoranire hagati ya FERWAFA na PSG.

Paris Saint-Germain yemeye ko izafasha u Rwanda kuzamura impano z’abana b’abanyarwanda mu mupira w’amaguru hanyuma n’abatoza b’abanyarwanda bajye bahabwa amahugurwa n’iyi y’ubukombe ku Isi byumwihariko mu gihugu cy’ubufaransa.

U Rwanda kandi rwiteze ko binyuze muri ubu bufatanye, abakinnyi ba PSG n’ibindi byamamare mpuzamahanga, bizabafasha gusura u Rwanda, bakabona ibyiza bitatse urw’imisozi igihumbi uhereye ku bijyanye n’ubugeni, umuco, siporo, muzika, ubukerarugendo, amafunguro n’ubwiza bw’igihugu muri rusange.

Paris Saint Germain yiyongereye kuri Arsenal mu kwamamaza Visit Rwanda. Iyi kipe yo mu Bwongereza na yo yatangiye imikoranire n’u Rwanda bikaba byaranatangiye gutanga umusaruro ugaragarira buri wese haba ku Rwanda ndetse no kuri Arsenal.


Minisitiri Mimosa yakiriye intumwa za PSG baganira ku itangizwa ry'ishuri ryigisha umupira w'amaguru mu Rwanda


Intumwa za PSG zaje mu Rwanda, bitewe n'imikoranire iri hagati y'u Rwanda na PSG muri Gahunda ya Visit Rwanda







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND