RFL
Kigali

Umugore wa Kobe Bryant yatanze ubutumwa bwakoze ku mitima ya benshi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/01/2020 18:37
0


Vanessa Laine Bryant wari umugore wa nyakwigendera Kobe Bryant yakoze ku mitima ya benshi kubera ijambo ryo gushimira miliyoni z’abantu babafashe mu mugongo mu bihe bitaboroheye barimo, anavuga ubuzima abayemo nyuma yo gutakaza umugabo we bari bamaranye imyaka 19 babana.



Ku nshuro ya mbere Vanessa Laine Bryant yagize icyo atangaza myuma yo kubura umugabo we, aho yatangaje ubutumwa ashimira abantu bose bamusengeye ndetse avuga ko we n’umuryango we bari mu gahinda n’agahinda gakomeye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati: "Jyewe n’abakobwa banjye turashaka gushimira miliyoni z’abantu batweretse urukundo n’ubufasha muri iki gihe cy’akababaro. Mwarakoze ku masengesho yanyu. Twari tuyakeneye.

Twashenguwe bikomeye n’urupfu rw’umugabo wanjye w’igikundiro,Kobe,se w’abana banjye,n’umukobwa wanjye nkunda Gianna,mukuru wa Natalia, Bianka na Capri."

Uyu mugore ntiyababajwe n’umuryango we gusa kuko yanihanganishije indi miryango yaburiye abayo mu mpanuka ya kajugujugu yo ku cyumweru mu gitondo i Los Angeles.

Yagize ati: "Dusangiye akababaro. Nta magambo nyayo yasobanura umubabaro turimo ubu".

Kobe Bryant n’umukobwa we Gianna bapfanye n’abandi bantu barindwi barimo indi imiryango ibiri; umugabo, umugore n’umukobwa wabo, hamwe n’undi mugore wari kumwe n’umukobwa we.

Madamu Vanessa yavuze ko Kobe na Gianna bari urumuri rw’abandi bakobwa batatu ba Kobe.

Ati: "Ntabwo nzi ubuzima bwacu bw’ejo hazaza, ntibishoboka gutekereza ubuzima badahari. Ariko buri munsi turabyuka tukagerageza kwiriza uwo munsi kuko Kobe na Gigi batumurikira".

Nyuma y’iyi mpanuka, Vanessa Bryant yari yagize urubuga rwe rwa Instagram ’private’ ariko ejo ku wa gatatu yongeye kurufungurira buri wese,ahita abona abandi bantu miliyoni ebyiri bamukurikira.

Abantu barenga miliyoni 7 bakanze like kuri ubu butumwa bwa Vanessa mu gihe abarenga ibihumbi 400 bamwandikiye bamukomeza.

Ejo ku wa gatatu, Vanessa yahinduye ifoto imuranga kuri Instagram ashyiraho igaragaza Kobe na Gianna mu byishimo by’umubyeyi n’umwana.

Iyi ni ifoto yafashwe mu kwezi kwa kabiri mu 2016 mbere y’umukino wa nyuma wa All-Star Kobe Bryant yakinnye.


Ubutumwa Vanessa Bryant yatanze binyuze kuri Instagram


Bryant n'umugore we bari bamaranye imyaka 19 babana


Bryant n'umukobwa we Gianna baguye mu mpanuka ya Kajugujugu




Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND