Vanessa Laine Bryant wari umugore wa nyakwigendera Kobe Bryant yakoze ku mitima ya benshi kubera ijambo ryo gushimira miliyoni z’abantu babafashe mu mugongo mu bihe bitaboroheye barimo, anavuga ubuzima abayemo nyuma yo gutakaza umugabo we bari bamaranye imyaka 19 babana.
Ku
nshuro ya mbere Vanessa Laine Bryant yagize icyo atangaza myuma yo kubura
umugabo we, aho yatangaje ubutumwa ashimira abantu bose bamusengeye ndetse
avuga ko we n’umuryango we bari mu gahinda n’agahinda gakomeye.
Abinyujije
ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati: "Jyewe n’abakobwa banjye turashaka
gushimira miliyoni z’abantu batweretse urukundo n’ubufasha muri iki gihe
cy’akababaro. Mwarakoze ku masengesho yanyu. Twari tuyakeneye.
Twashenguwe
bikomeye n’urupfu rw’umugabo wanjye w’igikundiro,Kobe,se w’abana
banjye,n’umukobwa wanjye nkunda Gianna,mukuru wa Natalia, Bianka na
Capri."
Uyu
mugore ntiyababajwe n’umuryango we gusa kuko yanihanganishije indi miryango
yaburiye abayo mu mpanuka ya kajugujugu yo ku cyumweru mu gitondo i Los Angeles.
Yagize
ati: "Dusangiye akababaro. Nta magambo nyayo yasobanura umubabaro turimo
ubu".
Kobe
Bryant n’umukobwa we Gianna bapfanye n’abandi bantu barindwi barimo indi
imiryango ibiri; umugabo, umugore n’umukobwa wabo, hamwe n’undi mugore wari
kumwe n’umukobwa we.
Madamu
Vanessa yavuze ko Kobe na Gianna bari urumuri rw’abandi bakobwa batatu ba Kobe.
Ati:
"Ntabwo nzi ubuzima bwacu bw’ejo hazaza, ntibishoboka gutekereza ubuzima
badahari. Ariko buri munsi turabyuka tukagerageza kwiriza uwo munsi kuko Kobe
na Gigi batumurikira".
Nyuma
y’iyi mpanuka, Vanessa Bryant yari yagize urubuga rwe rwa Instagram ’private’
ariko ejo ku wa gatatu yongeye kurufungurira buri wese,ahita abona abandi bantu
miliyoni ebyiri bamukurikira.
Abantu
barenga miliyoni 7 bakanze like kuri ubu butumwa bwa Vanessa mu gihe abarenga
ibihumbi 400 bamwandikiye bamukomeza.
Ejo
ku wa gatatu, Vanessa yahinduye ifoto imuranga kuri Instagram ashyiraho
igaragaza Kobe na Gianna mu byishimo by’umubyeyi n’umwana.
Iyi
ni ifoto yafashwe mu kwezi kwa kabiri mu 2016 mbere y’umukino wa nyuma wa
All-Star Kobe Bryant yakinnye.
Ubutumwa Vanessa Bryant yatanze binyuze kuri Instagram
Bryant n'umugore we bari bamaranye imyaka 19 babana
Bryant n'umukobwa we Gianna baguye mu mpanuka ya Kajugujugu
TANGA IGITECYEREZO