RFL
Kigali

Sobanukirwa imvano y’izina ‘BLACK MAMBA’ rizwi nk’akabyiniriro ka Kobe Bryant

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/01/2020 18:34
0


Nyakwigendera Kobe Bryant wazize impanuka y’indege mu mpera z’icyumweru gishize, ni umwe mu bakinnyi bakoze amateka akomeye muri NBA, akaba yari azwi ku izina rya ‘BLACK MAMBA’ yihaye ubwe nyuma y’ibibazo yari amaze gucamo, ashaka ko rubanda bamubona mu yindi shusho itari iyo bamubonagamo mbere.



Mu mwaka wa 2003, ubwo Kobe Bryant yakinaga muri Los Angeles Lakers, yari we mukinnyi wari uri hejuru y’abandi mu mikinire muri shampiyona ya Basketball muri Amerika izwi nka NBA, yari akunzwe na benshi, ndetse n’abafana bandi makipe bemeraga ko ariwe mukinnyi w’umuhanga uri muri NBA kurusha abandi, muri iki gihe yafashije LA Lakers kwegukana ibikombe bitandukanye.

Gusa ariko ibyo yari amaze kugeraho byose byaje kuzamba ubwo uyu mugabo yashinjwaga n’umukobwa w’imyaka 19 ko yamufashe ku ngufu, amujyana mu nkiko.

Bryant yaraburanye agirwa umwere n’urukiko, biba ngombwa ko yicarana n’umukobwa wari wamureze barumvikana ibirego birarangira.

Izina Kobe Bryant yari yaranditse ryari rimaze kuzaho icyasha kubera ibi birego. Ubwe yafashe umwanzuro yiyita rimwe mu mazina y’ubwoko bw’inzoka ‘BLACK MAMBA’.

Impamvu nyamukuru yatumyeBryant yiyita ‘BLACK MABA’, yagirango abantu bamubone mu yindi shusho itandukanye na Bryant wari umaze kwambikwa icyasha cyo gufata ku ngufu.

Aganira n’umunyamakuru w’ikinyamakuru ‘The new York’ mu mwaka wa 2003, Bryant yavuze ko kugira ngo yiyite ‘BLACK MAMBA’ ari ukugira ngo atandukanye ubuzima bwe mbere yo kuregwa ko yafashe ku ngufu agatakaza ikuzo, ndetse na nyuma yuko agizwe umwere n’urukiko.

Yagize ati”Kwiyita ‘BLACK MAMBA’ nagirango nkureho urujijo no kwitiranya abantu babiri batandukanye, Bryant warezwe gufata ku ngufu  na Bryant wagizwe umwere bikagaragara ko yabeshyewe, nagira ngo abantu bajye bamenya gutandukanya abo bantu”.

Kobe Bryant yahaye uburemere izina ‘BLACK MAMBA’ aranarimenyekanisha

Nyuma Bryant ubwe n’umufatanyabikorwa we bakoranaga muri icyo gihe ariwe uruganda rwa NIKE, ndetse n’ikipe ya Los Angeles Lakers, bateguye irushanwa ryo kumurika impano z’abakiri bato mu byiciro byombi mu mukino wa Basketball, maze baryita” The Mamba League”.

Hayice igihe gito, Kobe Bryant yahise ashinga ishuri ryigisha umukino w’intoki wa Basketball muri Leta zunze ubumwe za Amerika, aryita “the Mamba Sports Academy”, bikaba binavugwa ko yagize impanuka ya kajugujugu agiye agiye gusura iri shuri.

Asezera ku mukino wa Basketball, uruganda rwa NIKE rwakoranaga cyane na Kobe Bryant, rwahise rushyiraho umunsi wo kuzajya rumuzirikana bawita “Mamba day”. Bahise banashyira hanze inyandiko igira iti”Yari umwe mu banyamuryango twakundaga mu bagize umuryango mugari wa NIKE, tuzamukumbura cyane. Mamba forever”.


Kobe yari azwi ku izina rya Black Mamba


Bryant yari umwe mu bagabo bagiraga ishyaka cyane



Bryant ni umwe mu bakinnyi batsinze amanota menshi mu mateka ya NBA


Bryant n'umukobwa we baguye mu mpanuka y'indege





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND