RFL
Kigali

Arsenal yasinyishije myugariro ukomoka muri Espagne - Amafoto

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/01/2020 11:42
0


Kuri uyu wa Gatatu taiki ya 29 Mutarama 2020, ikipe ya Arsenal yatangaje ko yamaze gutizwa myugariro w’imyaka 26 ukomoka mu gihugu cya Espagne witwa Pablo Mari wakiniraga Flamengo yo muri Brazil, akaba yatijwe mu gihe cy’amezi 6 akinira iyi kipe ibarizwa mu murwa mukuru w’ubwongereza.



Ikipe ya Arsenal yari imaze iminsi itari mike ihagaze nabi mu bwugarizi bwayo buyobowe na  Sokratis,Mustafi na David Luiz,yamaze gusinyisha  undi mushya wo kubafasha witwa Pablo Mari waje atijwe mu gihe kingana n’amezi 6 ariko ashobora kuzagurwa mu mpeshyi ya 2020 nigendanye n’uburyo azaba yitwaye muri aya mezi atandatu.

Arsenal yatanze miiyoni 4 z’amapawundi kugira ngo Flamengo ibatize Pablo Mari wahoze akina muri Manchester City ntahagirire ibihe byiza.

Arsenal yakiriye uyu musore kuwa Gatandatu aturutse muri Brazil we na technical director,Edu gusa yasabwe gusubira muri Flamengo kubera ko Arsenal yari ishaka guhindura ibyo bavuganye gusa yarabyanze birangira amakipe yombi yumvikanye.

Pablo Mari asanze Arsenal idahagaze neza ku rutonde rwa shampiyona mu mikino 24 imaze gukinwa muri’English Premier League’2019-2020, kuko ihagaze ku mwanya wa 10, aho ifite amanota 30, ikaba irimo umwenda w’ibitego bibiri.


Pablo Mari agiye gufasha Arsenal mu bwugarizi mu gihe cy'amezi atandatu











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND