RFL
Kigali

"Petit Pays" Filime ya nyuma Rwasa yakinnyemo igiye kwerekanwa bwa mbere

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:30/01/2020 10:40
0


Filime ishingiye ku gitabo cy’umwanditsi w’Umunyarwanda Gaël Faye, “Petit Pays”, ikaba ari na yo ya nyuma yakinwemo na nyakwigendera Nsanzamahoro Denis wamamaye nka Rwasa, izajya hanze muri Werurwe 2020.



Iyi filime irimo  nkuru  y’ubuzima bw’umwana wavukiye i Burundi abyarwa n’umunyarwandakazi w’impunzi n’umuzungu w’Umufaransa.

Muri icyo gitabo, uwo mwana avuga uko yabonaga ubuzima muri icyo gihe, ibibazo by’amoko, Hutu na Tutsi.

Uwo mwana uba ufite hagati y’imyaka 10 na 15, aba yibuka uburyo ubuto bwe bwaje kwicwa n’ibibazo bya politike zo muri aka karere. Anavuga ku kibazo cyo kuvuka ku babyeyi badahuje uruhu.

Nyuma yaje guhungishirizwa i Burayi ari nabwo yaje kubona ko kuba imvange bigoye kuko haba i Birundi no mu Burayi, hose abantu bamufataga nk’umunyamahanga.

Amaze gukura yiyemeje kugaruka muri Afurika kuko ariho nibura yumvaga ari iwabo. Mu byatumye yumva yigaruriye icyizere ni ugukunda gusoma no kwandika.

Iki gitabo kivuga ku mateka yaranze u Burundi n’u Rwanda, mu myaka ya za 90 kugera na nyuma yaho.

Guhera tariki 14 Mutarama 2019, iyi filime ifite iminota 111 yatangiye gukinirwa mu Karere ka Rubavu iyobowe n’Umufaransa Eric Barbier.

Urubuga rwa Unifrance.org rwanditse ko filime ya “Petit Pays” izerekanwa bwa mbere tariki 11 Werurwe 2020 mu Bufaransa.

Iyi filime yakinwemo n’abana abavutse ku babyeyi b’abirabura n’abazungu nk’uko bimeze kuri Gaël Faye. Izagaragaramo kandi Nsanzamahoro Denis wamenyekanye nka Rwasa muri sinema nyarwanda akaba yaritabye Imana muri Nzeri 2019.

Rwasa muri iyi filime agaragara nk’umusirikare w’ingabo zo mu bihe bya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Igitabo Petit Pays  cyaciye uduhigo dutandukanye nko mu 2016, inzu isohora ibitabo yitwa Fnac yahembye Gaël Faye nk’umwanditsi mwiza w’umwaka mu cyiciro cy’abanditse ibitabo byo mu bwoko bwa Roman. ‘Petit Pays’ cyanatoranyijwe mu bitabo 650 byitabiriye irushanwa uyu mwaka.

Igihembo cyatanzwe hagendewe ku matora y’abasomyi barenga 800 batoranyije ‘Petit Pays’ nk’igitabo gikubiyemo inkuru iryoshye kandi y’umwimerere kurusha ibindi.

Muri uwo mwaka kandi Faye yanegukanye igihembo cya Prix Goncourt des Lycéens igitabo cye ‘Petit Pays.’ 

Petit Pays ni yo filime ya nyuma nyakwigendera Nsanzamahoro Denis yakinnye









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND