Nyuma y’urupfu rwa Kobe Bryant ufatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye mu mateka ya Basketball ku Isi byumwihariko muri NBA, umubare munini w’abantu ukomeje kugaragaza ko wifuza ko Logo ya NBA yahindurwa hakavamo Jerry wari uyirimo, hakajyamo Kobe Bryant mu rwego rwo kumuha agaciro ndetse n’icyubahiro akwiye.
Ku
cyumweru tariki 26 Mutarama 2020, nibwo Kobe Bryant n’abandi bantu umunani
baguye mu mpanuka ya kajugujugu ntihagira n’umwe urokoka, ni urupfu
rwatunguranye rushengura benshi.
Abantu
benshi ku isi bagiye bagaragaza akababaro batewe n'urupfu rwa Kobe Bryant,41,
wasize umugore n'abana batatu b'abakobwa barimo umuto w'amezi arindwi.
Abenshi
bafata Kobe Bryant nk'umukinnyi uri mu bakomeye mu mateka ya Basketball,
bakanahera aho basaba NBA guhindura Logo yayo ikavamo Jerry West ikajyamo Kobe.
Nyuma
y’urupfu rwa Bryant wakiniye LA Lakers mu myaka 20, akahubakira amateka akomeye
cyane byanamuhesheje ubudahangarwa bukomeye aba umukinnyi rurangiranwa muri NBA,
abantu bakomeje gusaba ko ibikorwa bye byahabwa agaciro, bakamushyira muri Logo
ya NBA.
Mu
masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Mutarama 2020, abantu
bangana na Miliyoni ebyiri n’ibihumbi Magana atandatu mirongo ine na binena Magana
atandatu mirono inani n’umwe (2,644,681), nibo bamaze kwemeza ko Logo ya NBA
yahindurwa hakajyamo ifoto ya Kobe Bryant.
Jerry
West, wahoze ari umuyobozi mukuru wa LA Lakers yatangaje ko gupfa kwa Kobe yabyakiriye
nko kubura umuhungu we.
Ati:
"Nzakunda Kobe igihe cyose kandi nzahora nishimira ibihe byiza twagiranye.
"Namubonye
akura ari umwana w'imbaraga avamo umugabo yabaye we, yahinduye ubuzima bwa
benshi. Yasize isi ari nziza".
Hitezwe
ko umubare w’abantu basaba ko iyi Logo ya NBA yahindurwa nugera kuri Miliyoni
eshatu zuzuye, ubuyobozi bukuru bwa NBA buhita bufata umwanzuro bukavanamo
ifoto ya Jerry West wahoze ari umuyobozi wa LA Lakers igasambuzwa ifoto ya
nyakwigendera Kobe Bryant.
Umubare munini w'abantu ukomeje gutora ko Logo ya NBA yahindurwa hakajyamo Kobe
Uko Logo ya NBA yaba imeze hakoreshejwe ifoto ya Kobe
TANGA IGITECYEREZO