Musaza w’umuraperikazi Nick Minaj yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 11.
Uyu muvandimwe na Nick Minaj yitwa Jelani Maraj akaba afite imyaka 41 y’amavuko.
Mu 2017 yari yahamijwe icyaha gusambanya ku ngufu no gushyira ubuzima bw’umwana
mu kaga.
Mu rubanza rwabaye mu
2015 umwana ushinja Jelani Maraj yavuze ko yafatwaga ku ngufu n’uyu mugabo mu
gihe ababyeyi babaga bagiye ku kazi. Yavuze ko yamusambanyaga inshuro zigera
kuri enye buri mu cyumweru ndetse hari ubwo yabikoraga kabiri ku munsi.
Musaza w’uwo mwana
nawe ari mu batangabuhamya ndetse yemeje ko yajya abyibonera biba.
Ubushinjacyaha bwari
bwatanze ibimenyetso bigaragaza ko Jelani Maraj yasambanyije uyu mwana harimo
intanga zasanzwe mu myenda zihura n’ize.
Musaza wa Nick Minaj
yarajuriye ariko umucamanza atesha agaciro ubujurire bwe.
Uwunganira Maraj mu
mategeko yavuze igihano kigufi kuri iki cyaha ari igifungo cy’imyaka 10 avuga
ko bateganya kujurira.
Maraj yasabye andi
mahirwe kuri uyu wa mbere avuga ko ibyo yakoze yabitewe n’ibibazo byaturutse
kuba imbata y’inzoga ndetse umwuganizi we yavuze ko afite n’ibindi bibazo by’ubuzima.
TANGA IGITECYEREZO