RFL
Kigali

Musaza wa Nick Minaj yakatiwe igifungo cy'imyaka 25 azira gufata ku ngufu umwana w'imyaka 11

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:29/01/2020 11:13
0


Musaza w’umuraperikazi Nick Minaj yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 11.



Uyu muvandimwe na Nick Minaj yitwa Jelani Maraj akaba afite imyaka 41 y’amavuko. Mu 2017 yari yahamijwe icyaha gusambanya ku ngufu no gushyira ubuzima bw’umwana mu kaga.

Mu rubanza rwabaye mu 2015 umwana ushinja Jelani Maraj yavuze ko yafatwaga ku ngufu n’uyu mugabo mu gihe ababyeyi babaga bagiye ku kazi. Yavuze ko yamusambanyaga inshuro zigera kuri enye buri mu cyumweru ndetse hari ubwo yabikoraga kabiri ku munsi.

Musaza w’uwo mwana nawe ari mu batangabuhamya ndetse yemeje ko yajya abyibonera biba.

Ubushinjacyaha bwari bwatanze ibimenyetso bigaragaza ko Jelani Maraj yasambanyije uyu mwana harimo intanga zasanzwe mu myenda zihura n’ize.

Musaza wa Nick Minaj yarajuriye ariko umucamanza atesha agaciro ubujurire bwe.

Uwunganira Maraj mu mategeko yavuze igihano kigufi kuri iki cyaha ari igifungo cy’imyaka 10 avuga ko bateganya kujurira.

Maraj yasabye andi mahirwe kuri uyu wa mbere avuga ko ibyo yakoze yabitewe n’ibibazo byaturutse kuba imbata y’inzoga ndetse umwuganizi we yavuze ko afite n’ibindi bibazo by’ubuzima.

Musaza wa Nick Minaj agiye kumara imyaka 25 mu buroko





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND