RFL
Kigali

Abafana ba Manchester United bateye urugo rw’umuyobozi mukuru wayo bamubwira ko agomba gupfa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:29/01/2020 11:13
0


Abafana bikekwa ko ari aba Manchester United bateye urugo rw’umuyobozi mukuru w’iyi kipe (chief executive) witwa Ed Woodward ruherereye ahitwa Cheshire bitwaje ibishashi [fireworks] n’ibyuka bitanga imyotsi, bamubwira ko agiye gupfa kubera ari kurimbura Manchester United.



Abafana bambaye imipira minini y’ingofero bateye kwa Ed Woodward barangije bavuga ko uyu muyobozi agiye gupfa azira kutagurira abakinnyi Manchester United ikaba igenda imanuka umunsi ku munsi, bigatuma isura n’izina ryayo ryangirika.

Ku mukino United yatsinzwemo na Burnley n’uwa FA Cup batsinzemo ikipe ya Tranmere,abafana b’iyi kipe bumvikanye baririmba indirimbo zituka Woodward n’abaherwe baguze United,Glazer family.

Aba bafana bumvikanye basubiramo amwe mu mugambo y’indirimbo yo mu kinyejana cya 19 ya Clementine bagira bati “Ubaka igicaniro,ubaka igicaniro,ushyire ba Glazers hejuru,ushyire Ed Woodward hagati nurangiza utwike.

Nyuma y’izi ndirimbo zirimo amagambo mabi cyane,itsinda ry’abafana ba gica b’abahezanguni ryitwa “Men In Black” ry’abantu 20 birakekwa ko ariryo ryateye iyi nzu ya Woodward ya miliyoni 2 z’amapawundi.

Umwe muri aba bafana ba gica yagaragaye ari kujugunya ibishashi bitukura ku muryango munini ugana mu nzu ya Woodward mu gihe abandi baririmbaga indirimbo zimwibasira ko agiye gupfa.

Woodward w’imyaka 48 afite umugore n’abana babiri gusa amakuru avuga ko iki gitero cyabaye atari muri uru rugo.

Ikipe ya Manchester United yashyize ahagaragara itangazo rivuga ko uwo ari we wese uza kugaragaraho kugira uruhare muri ibi, azacibwa ku kibuga cyayo ubuzima bwe bwose.

Yagize iti “Manchester United Football Club yamenye ibyabaye nijoro hanze y’urugo rw’umwe mu bakozi bayo.

Tuzi ko Isi y’umupira w’amaguru iraza kutwiyungaho mu gihe turi gukorana na Polisi ya Manchester kugira ngo hamenyekane aba bagizi ba nabi bakoze iki gikorwa kidakwiriye. Umuntu wese urafatirwa muri iki cyaha gikomeye arahagarikwa ubuzima bwe bwose ndetse azagezwa imbere y’ubutabera.”

Manchester United iri ku mwanya wa gatanu muri Premier League n’amanota 34 aho irushwa amanota 6 na Chelsea iri ku mwanya wa 4.


Abafana ba Manchester United ntibishimiye imyitwarire y'ikipe yabo muri iyi minsi


Abafana bajyanye ibishashi by'umuriro kwa Ed Woodward bamubwira ko agiye gupfa








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND