RFL
Kigali

Iranzi Jean Claude yatijwe mu ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu Misiri

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/01/2020 19:44
0


Rutahizamu wakinaga aca ku ruhande rw’ibumoso muri Rayon Sports ndetse no mu ikipe y’igihugu Amavubi, Iranzi Jean Claude, yatijwe mu ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu Misiri yitwa Aswan Sporting Club mu gihe cy’amezi atandatu.



Iranzi Jean claude yerekeje mu gihugu cya Misiri gukora igeragezwa muri iyi kipe, akaba yari amazeyo iminsi 13, akaba atangaza ko igeragezwa ryagenze neza ndetse iyi kipe ikaba yumvikanye na Rayon Sports ko atijwe mu mezi atandatu, akazagurwa nyuma yaho.

Iranzi abaye umunyarwanda wa kabiri ukina mu gihugu cya Misiri, nyuma ya Muhire Kevin ukina mu cyiciro cya mbere muri iki gihugu mu ikipe ya El Geish.

Iranzi Jean Claude w’imyaka 29 akaba asubiye gukina hanze y’u Rwanda nyuma y’imyaka 3 avuye muri Slovakia.

Nyuma ya Haruna Niyonzima uherutse gusubira muri Tanzania, Iranzi abaye umukinnyi wa kabiri utazitabazwa mu irushanwa rya CHAN rizabera muri Cameroon muri Mata uyu mwaka.

Iranzi ni umwe mu bakinnyi bari bahagaze neza muri iyi minsi mu ikipe ya Rayon Sports, cyane ko yayifashijemu gice kibanza cya Shampiyona  mu busatirizi byumwihariko mu kurema uburyo buvamo ibitego ndetse no kugumana umupira cyane, dore ko ari umwe mu bakinnyi bakunda gukorerwaho amakosa menshi mu kibuga.

Iranzi Jean claude wageze muri Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino nyuma yo gutandukana na APR FC yakiniraga bisa n’aho urwego rw’imikinire rwe rugenda ruzamuka uko bwije n’uko bukeye, dore ko ari numwe mu bakinnyi bitabazwa mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Iranzi asize Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona, aho irushwa na APR FC ya mbere amanota ane.


Iranzi yatijwe amezi atandatu muri ASWAN Sporting Club yo mu cyiciro cya mbere mu Misiri


Iranzi yari amaze amezi atandatu muri Rayon Sports






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND