Inkuru mbi y’urupfu rw’icyamamare muri Basketball muri Amerika ’NBA’ Kobe Bryant, yasakaye mu masaha y’ijoro ku Cyumweru, yashenguye imitima ya benshi biganjemo ibikomerezwa ndetse n’aba Star ku Isi. Mu Rwanda iyi nkuru yaciye umugongo benshi by'umwihariko abakinnyi n’abatoza ba Basketball.
Kobe
Bryant watabarutse afite imyaka 41, yabaye umukinnyi ukomeye cyane muri Basketball. Yapfanye n’abandi bantu 8 barimo n’umukobwa we Gigi mu mpanuka y’indege yabereye muri California i Los
Angeles ku Cyumweru. Yakiniye ikipe ya Los Angeles Lakers imyaka 20
kuva mu mwaka w’i 1996 kugeza muri Mata 2020 ubwo yahagarikaga gukina
Basketball.
Abakinnyi benshi bo mu Rwanda ndetse n’abatoza bazamutse muri uyu mukino Bryant bamufata nk’icyitegererezo. Abakinnyi ba Patriots BBC baganiriye na InyaRwanda TV barimo kapiteni w’iyi Kipe Mugabe Arstide, Gaston, Kalisa ndetse na Egide Nkubito, bavuga ko iyi ari inkuru yabagoye kuyumvisha amatwi, banemeza ko kubura Kobe Bryant muri Basketball bizatera icyuho gikomeye ku Isi, ariko banahishura urwibutso yabasigiye batazigera bibagirwa ruzababera akabando igihe cyose bazaba bakiri muri uyu mukino.
Ku ruhande rw’umutoza w’iyi kipe Claude Mukurarinda, avuga ko yabanje kugira ngo ni ugutebya ariko aho amenyeye ko ari ukuri, agwa mu kantu, gusa yizera ko Bryant akiri kumwe nabo, kuko urwibutso yabasigiye ruzababera umuyobozi w’igihe cyose muri uyu mukino. Aba bakinnyi ndetse n’umutoza twaganiriye byinshi kuri Nyakwigendera Kobe Bryant bikubiye muri aya mashusho.
TANGA IGITECYEREZO