RFL
Kigali

Koresha Airtel Money ugure itike yo kwinjira mu gitaramo Israel Mbonyi agiye gukorera muri UR-Huye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/01/2020 16:50
0


Tariki 02/02/2020 muri UR Huye hazabera igitaramo ‘Israel Mbonyi live in concert Huye’ cy'umuhanzi Israel Mbonyi aho azaba ari kumwe na Serge Iyamuremye na Prosper Nkomezi. Kuri ubu abifuza kwitabira iki gitaramo bashyiriweho uburyo bwo kugura amatike kuri Airtel Money ya Airtel Rwanda yateye inkunga iki gitaramo.



Iki gitaramo kizabera mu nzu mberabyombi ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (Huye UR-Campus Auditorium) kuva saa cyenda z’amanywa kugeza saa mbiri z’ijoro. Ni ubwa mbere Mbonyi azaba ahakoreye igitaramo ndetse nyuma yaho avuga ko azajya no mu tundi turere. Mbonyi yabwiye InyaRwanda.com ko muri iki gitaramo ari kumwe na Serge Iyamuremye na Prosper Nkomezi abahanzi bafite indirimbo ziri kumufasha cyane muri iyi minsi.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura. Abanyeshuri bagura amatike mbere y’uko igitaramo kiba, barayahabwa ku mafaranga ibihumbi bibiri y'amanyarwanda (2000Frw) naho abazayagurira ku muryango wa Auditorium ku munsi w’igitaramo, itike imwe izaba igura 3,000 Frw. Abandi batari abanyeshuri, yaba mbere y’igitaramo no ku munsi nyirizina w’iki gitaramo, itike bazayigura amafaranga ibihumbi bitanu (5,000Frw).


Kuri ubu ushobora kugura itike kuri Airtel Money aho ujya muri telefone yawe ukandika *500*4*2*1# ugakurikiza amabwiriza. Kuri Code ukoresha; 1stones hanyuma ugashyiramo agaciro k'itike ishaka kugura (2000Frw cyangwa 5000Frw) hanyuma ugashyiramo umubare w'ibanga, ubundi ugakanda kuri #. Kugura itike mbere y'igitaramo ni byo byiza ndetse biranahendutse dore ko ku munsi w'igitaramo itike ya macye izaba igura 3,000Frw.

Airtel yateye inkunga igitaramo cya Israel Mbonyi, ni kompanyi izwiho kugira internet yihuta mu gihugu hose ndetse no korohereza abanyarwanda guhamagara bakisanzura ku mafaranga macye cyane. Kuri ubu muri promotion yitwa #TeraStori ya Airtel, 1,000 Frw mu cyumweru aguha iminota 700 yo guhamagara abantu bakoresha umurongo wa Airtel akanaguha iminota 40 yo guhamagara indi mirongo. Kujya muri iyi promotion, kanda *255*4# ukurikize amabwiriza. Kugura internet yihuta ya Airtel, kanda *255*2# ukurikize amabwiriza.


Israel Mbonyi agiye gutaramira muri UR Huye ku nshuro ye ya mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND