RFL
Kigali

Team Rwanda ku isonga muri La Tropicale, Areruya ahembwa nk’umukinnyi wahatanye kurusha abandi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/01/2020 13:56
0


Irushanwa rikomeye ryo gusiganwa ku magare muri Afrika ‘La Tropicale Amissa Bongo’ ryashojwe ku Cyumweru ryegukanwa n'Umufaransa Jordan Lavasseur ukinira ikipe ya Natura4Ever-Roubaix-Lille Métropole, ryasize Team Rwanda na Areruya Joseph bongeye kwandikwa mu bitabo by’iri siganwa.



Iri siganwa ryitiriwe Albertine Amissa Bongo wari umukobwa wa Perezida Omar Bongo - akaba umuvandimwe wa Perezida Ali Bongo - Albertine yapfuye mu 1993 afite imyaka 29.

Ku rutonde rusange rw'uko irushanwa ryarangiye umunyarwanda uza hafi ni Uhiriwe Renus uri ku mwanya wa 16. Undi ni Mugisha Samuel wa 29 na Areruya Joseph wa 31 bose bakiniraga ikipe y'u Rwanda.

Icyatunguranye muri iri rushanwa ni uburyo Tesfazion Natnael umukinnyi wa Eritrea wari uyoboye mbere y'agace (etape) ka nyuma k'irushanwa yambuwe umwenda w'umuhondo ku isegonda rya nyuma.

Isengonga rimwe Natnael yarushaga uwari umukurikiye ni naryo bavanyemo, aba uwa kabiri inyuma ya Lavasseur amusize isegonda rimwe.

Ikipe zo mu Bufaransa, ikipe z'ibihugu bya Eritrea, Algeria, Angola, Japan na Africa y'Epfo ziri mu zitwaye neza muri iri rushanwa. By'umwihariko ariko, ikipe y'u Rwanda niyo yabaye ikipe yarushije izindi kwitwara neza.

Ikipe y'u Rwanda yari igizwe n'abakinnyi batandatu, umwe yavuye mu irushanwa hakiri kare, babiri bavamo ku munsi wa gatandatu umwe yarwaye undi yaguye.

Abakinnyi batatu Areruya Joseph, Byiza Uhiriwe Rnus na Mugisha Samuel nibo bonyine basiganwe mu ntera ya nyuma. Gusa ikipe yabo niyo muri rusange yirutse intera zose mu gihe gito, 67h06'26" yakurikiwe n'ikipe ya Eritrea yakoresheje 67h08'51".

Umukinnyi Areruya Joseph niwe wahembwe nk'umukinnyi wahatanye cyane (most combative cyclist) kurusha abandi muri iri siganwa.

Nyuma y'iri siganwa riri ku rwego rwa 2.1, mu kwezi gutaha tariki 24 i Kigali hazatangira isiganwa rya Tour du Rwanda naryo ubu riri ku rwego rwa 2.1 rizaba ku nshuro ya 23.


Areruya Joseph yahembwe nk'umukinnyi wahatanye kurusha abandi muri iri siganwa


Team Rwanda yegukanye umwanya wa mbere mu makipe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND