RFL
Kigali

LeBron James yasezeranyije Kobe Bryant ikintu gikomeye mu butumwa yanditse asuka amarira

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/01/2020 13:54
0


Nyuma y’amasaha atari macye atekereza ku byabaye ku nshuti ye magara ku Cyumweru, LeBron James (King James) yafashe umwanya ajya ku rukuta rwe rwa Instagram yandika ubutumwa bwuzuyemo agahinda n’umubabaro mwinshi, asezeranya nyakwigendera Kobe Bryant ko azita ku mugore we Vanessa n’abana yasize.



Inkuru y’urupfu rwa Kobe Bean Bryant wabaye umukinnyi w’igihangange mu mukino wa Basketball muri NBA yashenguye benshi hirya no hino ku Isi, ingeri zose haba abakinnyi, abayobozi, abaririmbyi ndetse n’uwari uzi izina Kobe Bryant ndetse n'utari urizi ariko yumvise inkuru ye, yafashwe n’ikiniga dore ko yanapfanye n'umwana w'imyaka 13 Gianna Bryant (Gigi) n'abandi bantu 7 bari bari kumwe mu ndege ye bwite.

Kobe Bryant watabarutse afite imyaka 41 y'amavuko, yabaye umukinnyi ukomeye cyane muri Basketball. Yahitanywe n'impanuka y’indege yabereye muri California i Los Angeles ku Cyumweru tariki 26/01/2020. Yakiniye ikipe ya Los Angeles Lakers imyaka 20 kuva mu mwaka w’i 1996 kugeza muri Mata 2020 ubwo yahagarikaga gukina Basketball.

Lebron James nyuma y’umunsi urengaho amasaha macye iyi nkuru ibaye kimomo, yagiye ku mbuga nkoranyambaga nawe asuka amarira, yandika amagambo yuzuyemo agahinda n’umubabaro ariko anasezeranya Kobe Bryant ko ikivi yaratangiye azacyusa.

Yagize ati “Ntabwo niteguye kugira icyo navuga ariko reka ntangire. Nicaye aha ndi kugerageza icyo nakwandika, ariko uko mbigerageje nkagutekereza, nkibuka umwishywa wanjye Gigi, nkibuka uko twari tubanye, uko wari umuvandimwe wanjye amarira arisuka.”

“Numvise ijwi ryawe ryose ku cyumweru mbere y’uko mva Philadelphia nsubira Los Angeles. Ntabwo nari gutekereza inshuro n’imwe muri miliyoni ko bwari kuba ari ubwa nyuma tuvuganye. Umutima wanjye ushenguwe n’intimba muvandimwe. Ndagukunda mukuru wanjye. Nihanganishije cyane Vanessa (Umufasha wa Kobe) n’abana, kandi ngusezeranyije ko nzababa hafi muri byose.”

“Ndagusezeranya ko nzakomeza ibyo watangiye muvandimwe. Usobanuye byinshi kuri twe twese. Ubu ni inshingano zanjye gushyira ku mugongo ibi byose nkakomeza urugendo. Mpa imbaraga zawe kuva aho uri mu ijuru kandi unsabire. Hari byinshi nakavuze nonaha ariko ntabwo mbishoboye muvandimwe. Kugeza duhuriye aheza mu ijuru muvandimwe.” #MambaforLife, Gigi forLife.


Kobe Bryant yahanganye na Lebron James ubwo yari akiri umukinnyi, bamwe bagakeka ko atari no kwishimira kuza kwe muri Los Angeles Lakers, ariko Kobe ntabwo ariko yabyakiriye, yewe Lebron James mu minsi ishize yakunze kugaragara avuga ko kuza kwe muri iyi kipe Kobe yabigizemo uruhare rukomeye, kandi akaba amwubaha akanamufata nk’umuvandimwe we, mukuru we muri uyu mukino ndetse ni kenshi yagiye avuga ko amufatiraho icyitegererezo.


LeBron James na Kobe Bryant bishimye


Bryant n'umukobwa we Gigi baguye mu mpanuka y'indege ku Cyumweru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND